Inama ya CHOGM yagombaga kubera mu Rwanda yasubitswe

Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinonma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza izwi nka ‘CHOGM’ (Commonwealth Heads of Government Meeting) yagombaga kubera i Kigali kuva ku itariki ya 22 Kamena kugeza ku itariki ya 27 Kamena 2020, yasubitswe.

I Kigali tariki 09 Werurwe 2020 ku nyubako ya Kigali Convention Centre hazamuwe ibendera rya Commonwealth, habera n

I Kigali tariki 09 Werurwe 2020 ku nyubako ya Kigali Convention Centre hazamuwe ibendera rya Commonwealth, habera n’ibirori byo kwizihiza umunsi wahariwe kuzirikana uwo muryango, hakaba ari na ho inama ya CHOGM yagombaga kubera muri Kamena 2020

Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), ni wo watangaje ko iyo nama yasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19, aya makuru kandi akaba yanemejwe n’abo ku ruhande rw’u Rwanda.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuryango wa Commonwealth rivuga ko iyi nama yari igiye kuba ku nshuro ya 26, ndetse n’ibindi bikorwa bijyanye na yo byimuriwe ikindi gihe kizatangazwa.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko mu mezi ari imbere, buri gihugu mu bigize umuryango Commonwealth, kizaba gihugiye mu guhangana na COVID-19 ndetse n’ingaruka zayo ku mibereho y’abaturage.

Ngo ni muri urwo rwego ubunanaribonye ndetse n’ubufatanye biranga ibihugu bigize uyu muryango bizagira umumaro ukomeye mu gutuma nta gihugu gisigara inyuma.

Perezida Kagame akomeza avuga ko u Rwanda rwiteguye guha ikaze Umuryango wa Commonwealth mu Mujyi wa Kigali, mu gihe icyorezo kizaba kimaze gutsindwa.

Umunyamabanga wa CommonWealth Hon. Patricia Scotland QC na we yagize ati: “Icyorezo cya COVID-19 cyahinduye amateka yacu muri iyi minsi. Hari abatakaje ubuzima, ubukungu buri gusubira inyuma, kandi imibereho y’abantu yangiritse. Biragoye kuba umuntu yamenya uko ibihe biri imbere bizaba bimeze.”

“Tugomba kwitondera ibyago inama zihuza abantu benshi zishobora guteza. Uko ibintu byifashe ubu bisaba ko hafatwa ibyemezo bikomeye ariko bya ngombwa. Twifatanyije n’u Rwanda, kandi turashima ibihugu bigize umuryango wacu, by’umwihariko u Bwongereza, ku kuba bikomeje kudushyigikira n’ubufatanye bikomeje kwerekana muri ibi bihe bitoroshye. Niteguye kongera guhura n’abanyamuryango ba Commonwealth, amaso ku yandi, mu gihugu cyiza cy’u Rwanda.”

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.