Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020, Perezida wa Repubulika yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.


Inama nk’iyi yaherukaga guterana ku wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020, iteraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Icyo gihe Inama y’Abaminisitiri yasabye Abanyarwanda kutirara na gato, ahubwo bakongera imbaraga mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Abantu bose kandi icyo gihe basabwe kugabanya ingendo zitari ngombwa harimo no kugabanya gusurana mu miryango igihe bidakenewe.

Iyo nama y’Abaminisitiri yasuzumye ingamba zafashwe, yemeza n’ingamba zigomba gukurikizwa zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19, iteganya ko zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15, hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Kanda HANO urebe ibyemezo inama y’ubushize yari yafashe.

Bimwe mu byo benshi bari bategereje kumva icyo iyi nama yabyanzuyeho birimo ibyerekeranye n’ifungurwa ry’amashuri, ifungurwa ry’utubari no gukomorera abatwara abagenzi ku magare.

Abantu kandi bari bategereje kumva icyo iyi nama ivuga ku ngendo zijya n’iziva mu Karere ka Rusizi, gufungura imipaka, ndetse no kuba amasaha yo kugera mu rugo ashobora kwigizwa inyuma ya saa tatu z’ijoro.

Nyamara iyi myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri ubwo yasohokaga, nta mpinduka nyinshi zagaragayemo ugereranyije n’ingamba zari zisanzwe.

Dore ibikubiye muri iyo myanzuro:







Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.