Indonesia: Bahanishijwe kubana nk’umugabo n’umugore bazira kugaragara bari kumwe nijoro

Umuhungu w’imyaka 15 n’umukobwa w’imyaka 12 bo muri Indonesia bashyingiranywe ku gahato nyuma yo kwica umuco wo gusurana mu masaha y’ijoro.


Gushyingira abatagejeje imyaka y’ubukure ni ikibazo kimaze igihe mu gihugu cya Indonesia. Iki kibazo cyongeye kugarukwaho kubera aba bana bahanishijwe kubana nyamara nta n’igihe kinini babiteguye, dore ko bari bamaze iminsi ine baziranye.

Uwo muhungu w’imyaka 15 yitwa Suhaimi, umukobwa w’imyaka 12 akitwa Nur Herawati. Ababyeyi b’umukobwa ngo ni bo babategetse kubana kuko bishe umuco. Ni nyuma y’uko Suhaimi yari aherekeje umukobwa iwabo bakahagera saa moya n’igice za nijoro, ababyeyi b’umukobwa bagahita babategeka kubana nk’umugore n’umugabo.

Ubukwe bw’aba bombi bwatashywe n’abantu bake barimo abo mu miryango yabo n’abaturanyi. Amashusho yabwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga atera impaka muri Indonesia kubera ubwo bukwe bw’agahato kandi bwakoreshejwe abana.

Mbere y’uko ubukwe buba, ababyeyi b’umuhungu bashatse kubuhagarika ariko biranga biba iby’ubusa. Babisobanuye bagira bati “Ni ukubera umuco. Iyo ucyuye umukobwa iwabo bwije nta yandi mahitamo uba ufite usibye kumugira umugore wawe. Twagerageje guharika ubu bukwe ngo tuganire n’ababyeyi b’umukobwa ngo twumvikane baranga bavuga ko bagomba gushyingirana.”

Aba bana ubu babana nk’umugore n’umugabo mu rugo rw’iwabo w’umukobwa. Uyu ni umwe mu mico iranga aba Sasak batuye ku kirwa cyitwa Lombok aho muri Indonesia.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.