Ingagi yafatiwe mu mutego bituma RDB yongera kuburira ba rushimusi

Abashinzwe kwita ku ngagi muri Pariki y’Ibirunga bavuga ko ubuzima bwazo bubangamiwe na ba rushimusi bashyiramo imitego bashaka inyama z’inyamaswa z’agasozi cyangwa ibindi bizikomokaho.

Ineza igihe yafatirwaga mu mutego wa ba rushimusi ku cyumweru

Ineza igihe yafatirwaga mu mutego wa ba rushimusi ku cyumweru

Aba baganga b’ingagi bavuga ko ku Cyumweru tariki 26 Nyakanga 2020, basanze umwana w’ingagi witwa Ineza wo muryango Igisha, yafatiwe muri umwe mu mitego icyenda yari yatezwe ahantu hatandukanye muri iyo Pariki y’Ibirunga.

Dr. Richard Muvunyi, ushinzwe ubuvuzi bw’inyamaswa z’agasozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), avuga ko bagenzi be bakorera mu birunga, ari bo Noheri Jean Bosco, Gaspard Nzayisenga na Adrien Ntwali, bakirimo gukurikirana ubuzima bw’uwo mwana w’ingagi wakomeretse ukuboko kubera umutego.

Dr. Muvunyi yagize ati “Dukomeje gukurikirana ubuzima bwa Ineza kugeza ubu bumeze neza nta kibazo, iri kumwe na nyina ariko ifite ibisebe ku kuboko kw’iburyo yatewe n’uko izo mu muryango wayo zageragezaga kuyikura mu mutego bikanga”.

Abaganga barimo kuvura Ineza

Abaganga barimo kuvura Ineza

Ati “Abazitega ntabwo baba bagendereye ingagi, ahubwo harimo izindi nyamaswa ziribwa nk’ifumberi (zimeze nk’isha) n’izindi nto baba bashaka,…ariko iyo bafashwe barahanwa, amategeko ahana umuntu wese winjiye muri pariki nta ruhushya.

Amategeko kandi ahana umuntu wese washimuse inyamaswa y’agasozi ndetse n’uwafatanywe ibintu biyikomokaho (inyama, amagi, impu, amahembe,…). Kugeza ubu hari abafunzwe bakatiwe imyaka itanu, ibiri,…barahari n’ubu hari abakiri muri gereza”.

Dr. Muvunyi avuga ko abaturage bashyize imitego muri pariki ingagi igafatirwamo, bashobora kuba baraturutse muri Kongo cyangwa mu Karere ka Rubavu ahegereye agace kitwa Kabatwa (ari na ho hagaragaye iyo mitego).

Urubuga rw’abaganga bashinzwe kwita ku ngagi zo mu birunga www.gorilladoctors.org, rukomeza ruvuga ko umuryango wa Ineza (umwana w’ingagi w’imyaka ibiri waguye mu mutego) wabanje kuyitabara ubonye bidashoboka wigira hirya gato.

Bayishubije mu zindi ngagi

Bayishubije mu zindi ngagi

Ubwo abaganga bari bamaze kuvura Ineza bamushubije nyina, ngo yaje kumufata ifite amahane menshi ihita imusubiza mu itsinda. Gufatirwa mu mutego k’umwana w’ingagi bibaye rimwe mu myaka ibiri ishize kuko ngo biheruka mu mwaka wa 2018.

Kuri ubu Pariki y’Ibirunga yose ikora ku bihuhu by’u Rwanda, Uganda na Kongo, ibarizwamo ingagi zo mu misozi miremire zirenga gato 1000, zikaba ari na zo zisigaye ku isi.


Umuryango w’Abibumbye (UN) ushyira izi nyamaswa mu zishobora gucika ku isi mu gihe zaba zititaweho, ku buryo ibisekuru bizavuka byazajya bibaririza uburyo ingagi zasaga.

Kubura kwa bimwe mu bigize urusobe rw’ibinyabuzima kandi bihangayikisha impuguke, aho zigaragaza ko ku isi hashobora kwaduka cyorezo runaka, bikaba ngombwa ko umuti wazashakwa muri cya kinyabuzima kitakibaho ukabura.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.