Ingaruka mbi zishobora guterwa n’ibinini byo kuboneza urubyaro

ingaruka mbi ibinini byo kuboneza urubyaro

Ibinini byo kuboneza urubyaro bikoreshwa n’umubare munini w’abagore bifuza kwirinda indahekana no kubyara abo bashoboye kurera.

Bifasha kurinda gusama bitateguwe ku kigero cyo hejuru, mu gihe bifashwe neza uko bikwiye. Gusa byagiye bigaragara ku bagore bamwe na bamwe bashobora gusimbuka gufata ikinini kimwe cg kubifata nabi, ko bashobora gutwita.

Ibi binini uretse gufasha kuringaniza imbyaro, bishobora no gukoreshwa mu kuvura ibindi bibazo, nka:

  • Imihango ihindagurika cyane
  • Imihango ibabaza
  • Kuva cyane mu gihe uri mu mihango
  • Kimwe n’ibindi bibazo byerekeye imihango.

Sobanukirwa neza uko ibi binini bikora, kanda hano https://umutihealth.com/ibinini-byo-kuboneza-urubyaro/

Ibinini byo kuboneza urubyaro bigizwe n’imisemburo, birumvikana ko igihe yinjiye mu mubiri hari ibyo igomba guhindura mu mikorere. Iyo mihindagurikire, hari ingaruka ishobora guteza.

Ingaruka mbi zishobora guterwa n’ibinini byo kuboneza urubyaro

  1. Kuva amaraso igihe cy’imihango kitageze

Abagore benshi bakoresha ibi binini, bakunze kuva amaraso kabone nubwo baba batari mu mihango. Akenshi kuva amaraso, biterwa na nyababyeyi iba iri kugabanuka cg se umubiri uba utaramenyera ihindagurika ry’urugero rw’imisemburo.

Gusa ibi bibazo bikunze kuza ku bagitangira gufata ibi binini, uko ugenda umenyera birijyana.

Ibinini byo kuboneza urubyaro bishobora gutuma uva amaraso igihe cy'imihango kitageze
Ku bagore bagitangira gukoresha ibi binini, bashobora kuva amaraso. Gusa ntugomba guhagarika kubifata utabibwiye muganga

Mu gihe uva amaraso, ntugomba guhagarika ibi binini, igihe cyose ubifata neza, nta na kimwe usimbutse. Gusa, nuramuka ubonye amaraso iminsi irenga 5 cg se iminsi 3 mu gihe amaraso ari menshi, ugomba kwihutira kugana muganga ukamugisha inama.

  1. Kumva amabere yiyongereye kandi yorohereye

Ibinini biboneza urubyaro bishobora gutera amabere kwiyongera cg korohera, ukaba wakumva akurya. Gusa iki kibazo, uko ugenda umenyera gufata ibi binini kiragenda.

Nuramuka wumvise akantu gakomeye mu ibere ryawe, cg se wumva akurya cyane, ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga.

  1. Kuribwa umutwe

Imisemburo iboneka muri ibi binini (estrogen na progesterone), igira uruhare mu gutera uburibwe bw’umutwe kimwe n’uw’uruhande rumwe (migraine).

Ibi bibazo byose, uko umubiri ugenda umenyera, bigeraho bigashira. Gusa mu gihe ubona bikomeza, ugahora uribwa umutwe, ni ngombwa kwitabaza abaganga.

  1. Kwiyongera ibiro

Nubwo ubushakashatsi bwakozwe, butaragaragaza isano iyi misemburo ifitanye no kwiyongera ibiro, gusa abagore benshi bakoresha ibi binini bakunze kugaragaza iki kibazo.

Umusemburo wa estrogen uboneka mu binini byo kuboneza urubyaro, utuma ibinure byiyongera mu mubiri, cyane cyane ku mabere no ku kibuno.  

  1. Iseseme

Abagore benshi bagitangira gufata ibi binini, bakunze kugira iseseme, igenda ishira uko bamenyera. Gufata ibi binini wenda kuryama nijoro cg se kubifatana n’ibyo kurya bishobora kukurinda iseseme.

Mu gihe ubifata ugahorana iseseme idashira, cg se uruka, ni ngombwa kongera kugana kwa muganga.

  1. Kubura imihango rimwe na rimwe

Hari igihe ushobora kubura imihango, kwirenza ukwezi cg ikaza itinze. Ibi bibazo byose bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, harimo; stress, ubundi burwayi, guhindura aho wabaga, cg se ikindi kibazo mu misemburo.

Kwirenza ukwezi, ugomba gusuzuma neza, ko waba utwite cg udatwite. Mu gihe bimaze igihe kirekire, ni ukwihutira kugana kwa muganga

Nubura imihango cg ukabona ari dukeya cyane, mbere yo gufata ibindi binini ni ngombwa gupima ukareba ko udatwite. Mu gihe ukomeje kubura imihango, ni ngombwa kugana kwa muganga kugira ngo umenye neza impamvu.

  1. Kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano

Imisemburo iboneka muri ibi binini ishobora kugira uruhare mu kugabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu bantu bamwe. Naho ku bandi ishobora gutuma ahubwo bwiyongera.

Kimwe muri ibi, igihe ubona bikabije, ni ngombwa kugana kwa muganga.

Ibi ni bimwe mu bibazo bishobora guterwa no gukoresha ibinini biboneza urubyaro, ibindi tutavuze harimo nko kutareba neza, cg ukareba ibicyezicyezi, kugira ururenda rwinshi mu gitsina, kubyimba amatako cg ibirenge.

Mu gusoza tubibutse ko igihe cyose ubonye impinduka uri gukoresha ibi binini, mbere yo kubihagarika, ni ngombwa kubimenyesha muganga akareba ikibitera.

Ibinini bikoreshwa mu kuboneza urubyaro, ntibirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cg se ngo bikoreshwe utabigiriwemo inama na muganga cg umujyanama w’ubuzima.

Benshi bajya bibaza niba imiti yo kuboneza urubyaro ishobora gutera ubugumba, soma birambuye urusheho gusobanukirwa https://umutihealth.com/kuboneza-urubyaro-nubugumba-sobanukirwa/

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.