Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatumiye inama y’inteko rusange izaba mu Ukwakira, ikazasuzuma ingingo 18
Tariki ya 16/09/2020 ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryandikiye abanyamuryango bayo, babatumira mu nama y’inteko rusange isanzwe igomba kuzaterana tariki 17 Ukwakira 2020 mu mujyi wa Kigali.
Muri iyi nama, abanyamuryango bose bifuza kuyitabira basabwe kwitwaza icyemezo cy’uko bipimishije Coronavirus kitarenze amasaha 72, ikazitabirwa na Perezida w’ikipe cyangwa Visi-Perezida, abo bose bataboneka bagahagararirwa n’Umunyamabanga Mukuru wahawe uburenganzira.
Ku murongo w’ibizigirwa muri iyi nama, hagaragaramo ingingo 18 ndetse n’imigereka ibiri, gusa bimwe mu by’ingenzi harimo gutora abagize komisiyo y’imisifurire, by’umwihariro Gasingwa Michel uheruka kwegura.
Ni ibiki byitezwe byazigwa mu bindi muri iyi nama ?
Mu ibaruwa itumira iyi nama, abanyamuryango basabwe ko niba hari ufite ikindi gitekerezo cyazasuzumwa muri iyi nama, yakwandikira FERWAFA iminsi 21 mbere y’uko inama itangira, kikazongerwa ku murongo w’ibyigwa.
Ikibazo cya Gicumbi na Heroes
Bimwe mu bivugwa harimo ikibazo cy’amakipe ya Gicumbi na Heroes byanzuwe ko agomba gusubira mu cyiciro cya kabiri nyuma yo guhagarika shampiyona itarangiye, aba bakaba bariyambaje inzego zitandukanye basabwa kurenganurwa, ubu hakaba hatahiwe inteko rusange ya Ferwafa.
Kongera umubare w’abanyamahanga
Hashize iminsi bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru, abatoza n’abandi bawukurikiranira hafi, bavuga ko shampiyona y’u Rwanda isigaye yarasubiye hasi kubera kugabanya umubare w’abanyamahanga (ubu hemewe batatu), hakaba hari bamwe mu banyamuryango bifuza ko umubare wazamuka byibura hakemerwa batanu.
Ibi ni ibikubiye ku murongo w’ibizigirwa mu nteko rusange ya FERWAFA