Injangwe yarogoye inama ya Minisitiri

Abari bitabiriye inama yateguwe na Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) batunguwe no kubona injangwe igendagenda mu cyumba cy’inama yari yitabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye.

Ipusi yabangamiye abantu mu cyumba cy

Ipusi yabangamiye abantu mu cyumba cy’inama,bamwe ibitsiritaho abandi ibanyura mu maguru

Iyo nama yabereye muri Hoteli Hill Top yari yahuje inzego zifite aho zihuriye n’iyi minisiteri, igamije kureba uburyo zagaruza umutungo wa Leta nk’uko byemejwe mu mwiherero w’uyu mwaka.

Abari bitabiriye iyo nama basaga n’abatishimiye kubona iyo njangwe yakomezaga kubanyuramo ariko nta muntu uri hafi ngo ayibakize.

Nyuma y’iminota igera ku 10 haje kuza umukozi w’iyo hoteli iherereye mu Giporoso, mu Karere ka Kicukiro, ahita ayisohora.

Gusa uwo mukozi wayisohoye mu cyumba cy’inama yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko iyo njangwe atari iyabo ndetse ko nta n’izo basanzwe bacirira.

Yagize ati “Iyi pusi ni iy’abaturanyi hano hirya, ahubwo zihora ziza ari nyinshi hano zaratuzengereje!”

Yavuze ko baramutse bafite imbeba bagomba kurwanya, bakoresha ubundi buryo bwemewe batagombye gucirira ipusi.

Kigali Today yagerageje kuvugana n’umuyobozi w’iyo hoteli ku ngamba bafite zo gukumira inyamaswa zinjira muri iyo hoteli ariko ntiyagira icyo asubiza ahubwo ahita anaca mu rihumye umunyamakuru asa n’uvugira kuri telefone.

Iyi njangwe yabanje gucengana n

Iyi njangwe yabanje gucengana n’umwe mu bakozi ba Hoteli Hill Top

Yagendaga ikagaruka

Yagendaga ikagaruka


Iyi nama yari iyobowe na Minisitiri w

Iyi nama yari iyobowe na Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.