Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), iratangaza ko imvura nyinshi yaraye iguye mu ijoro ryakeye hirya no hino mu gihugu yateye ibiza bitandukanye. Kugeza saa sita z’amanywa kuri uyu wa Kane tariki 07 Gicurasi hari hamaze kubarurwa abantu 65 bahitanwe n’inkangu n’imyuzure.
Itangazo rya MINEMA riragaragaza ko hangiritse kandi ibikorwaremezo birimo imihanda (Gakenke-Vunga- Musanze), inzu 91 zasenyutse n’ibiraro bitanu byacitse ndetse n’imyaka yatwawe n’imyuzure.
Uturere twibasiwe cyane ni Nyabihu, Gakenke, Muhanga, Musanze, Ruhango na Rubavu.
MINEMA iravuga ko ubutabazi bukomeje, abapfushije abantu bafashwa gushyingura ababo, abakomeretse bajyanywe kwa muganga, naho abantu batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bimuriwe by’agateganyo ahantu hateganyijwe.
Ibikorwa remezo byibasiwe n’inkangu n’imyuzure birakomeza gusiburwa no gusanwa hirya no hino mu gihugu.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ivuga ko bitewe n’uko imvura imaze igihe igwa ari nyinshi, byatumye amazi aba menshi mu butaka bikaba byongera inkangu n’ingaruka zazo.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi irakangurira abantu bose gukomeza kwitwararika no kwirinda ibyabateza Ibiza, no kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Isesengura ry’ibyangiritse rirakomeza kugira ngo abagezweho n’ingaruka batabarwe ndetse hasanwe n’ibyangiritse.
Inkuru bijyanye