Polisi y’u Rwanda iratangaza ko imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatatu tariki 29 Mata 2020 yateje inkangu mu muhanda werekera i Karongi uturutse i Muhanga.
Iyo nkangu yabereye i Nyange muri Ngororero, bituma umuhanda Muhanga – Ngororero – Karongi udakomeza kuba nyabagendwa.
Polisi yagiriye inama abifuza kujya muri ibyo bice ko bakoresha umuhanda Muhanga- Huye- Nyamagabe-Nyamasheke-Rusizi na Rutsiro-Rubavu-Kigali.
Polisi kandi yasabye abakoresha uwo muhanda waguyemo inkangu kwihanganira izo mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uwo muhanda irimo gukorwa.
Mwaramutse,
Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryakeye inkangu yaguye ahitwa Nyange, umuhanda Muhanga – Ngororero – Karongi ntabwo ari nyabagendwa. pic.twitter.com/uleLiUTve3
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) April 29, 2020
Umuhanda Muhanga-Ngororero-Karongi uhuye n’ikibazo nyuma y’uko undi na wo uva i Muhanga ugaca mu Ngororero werekeza i Mukamira mu gitondo cy’ejo ku wa Kabiri tariki 28 Mata 2020 Polisi yari yatangaje ko uwo muhanda utari nyabagendwa kubera imvura yari yaguye nijoro, amazi y’umugezi wa Nyabarongo agafunga umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira.
Mu masaha akuze yo ku munsi w’ejo ku wa kabiri, Polisi yatangaje ko uwo muhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira wongeye kuba nyabagendwa.
Icyakora imvura yazindutse igwa kuri uyu wa gatatu hafi mu gihugu hose, yongeye kubangamira ingendo muri uwo muhanda, na wo Polisi ikaba yatangaje ko wongeye gufungwa, igira abantu inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu.
Mwiriwe,
Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryakeye, amazi y’umugezi wa Nyabarongo yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ubu ukaba utari nyabagendwa.
1/2 pic.twitter.com/iplwcStziV— Rwanda National Police (@Rwandapolice) April 29, 2020