Inkangu zafunze imihanda ibiri yerekeza mu Burengerazuba

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Muhanga –Mukamira wafunzwe n’inkangu, inkangu kandi inafunga umuhanda uhuza Muhanga Karongi-Nyamashake.

Inkangu yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira

Inkangu yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira

Polisi y’u Rwanada yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Gicurasi 2020 nyuma y’imvura nyinshi yaraye iguye, ituma ubutaka hamwe buridukira mu muhanda burawufunga.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yagiriye abantu inama y’inzira bashobora kunyuramo aho guhagarika ingendo kubera imihanda yafunze kubera inkangu.

Yagize iti “Mwiriwe, turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye, inkangu yafunze umuhanda Kigali-Karongi-Nyamasheke – Rusizi ukaba utari nyabagendwa.

Abifuza kujya muri ibyo bice bakoresha umuhanda Kigali- Huye-Nyamasheke-Rusizi.”

Ubusanzwe umuhanda uhuza Muhanga-Karongi-Nyamasheke-Rusizi ni wo ukunze gukoreshwa cyane, ariko nanone ukaba umuhanda unyura mu misozi miremire kandi imanuka ikunze kugira inkangu.

Abantu bakaba bagirwa inama zo gukoresha umuhanda unyura muri Nyungwe nubwo ari muremure.

Polisi y’u Rwanda kandi yatangaje ko umuhanda Muhanga -Ngororero-Mukamira na wo utari nyabagendwa kubera inkangu. Ibi bituma abashaka kuva i Muhanga bagana i Rubavu basabwa kunyura i Kigali.

Polisi ibinyujije kuri Twitter yagize iti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye, inkangu yafunze umuhanda Muhanga -Ngororero-Mukamira ukaba utari nyabagendwa. Abifuza kujya muri ibyo bice bakoresha umuhanda Kigali – Musanze – Rubavu.”

Umuhanda Muhanga-Ngororero-Rubavu ni wo mu gitondo Polisi y’u Rwanda yari yagiriye abantu inama ko bagomba gukoresha nyuma y’uko inkangu zifunze umuhanda Rubavu-Rutsiro-Karongi.

Kigali Today yari yatangarijwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro ko muri uwo muhanda habonetsemo inkangu zirenze imwe kubera imvura inyinshi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.