Inkoko iri iwabo ishonda umukara! APR FC yaraye isezerewe muri Mapinduzi Cup.

Mu ijoro ryakeye ikipe y’ingabo ya hano mu Rwanda APR fc yaraye ikuwemo n’ikipe yo muri Zanzibar yitwa Mlandege Fc kuri Penaliti 4-2.

Mu mukino waruryoheye ijisho ikipe ya APR Fc yaje kuvamo mu gikombe kimaze iminsi kibera muri Tanzania nubwo yarimaze iminsi yitwara neza kugera aho igera muri 1/2 itsinze Yanga SC ikipe ikomeye muri Tanzania ndetse no mu karere muri rusange gusa ikipe ya APR fc yayikuyemo inayirusha cyane.

Ikipe ya APR fc yitwaye neza cyane dore ko no ku munota wa 18 yaje gutsinda igitego ariko kikangwa umusifuzi akavuga ko yaraririye nubwo amashusho yerekana ko nta kurarira kwabayeho sibyo gusa Apr fc yakomeje gukina neza nubwo bitayihiriye umukino urangira banganya.

Byinshi mu binyamakuru byo muri Tanzania ndetse na bamwe mu bakina umupira w’amaguru baraye bagaragaje agahinda batewe n’ikipe ya Apr fc dore ko benshi bagiye bantenga imisifurire yagaragaye mur’uyu mukino bavuga ko bibwe ari nabyo umutoza w’abazamu Ndanda yavuzeho ko batasifuriwe neza.

N’umukino wari witabiriwe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Gen. (Rtd) James Kabarebe.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.