Amabwiriza mashya y’ikigo cy’ubuhanga mu buvuzi n’ay’ikigo cy’ubuzima byombi byo mu Bwongereza, asaba abaganga ko bajya bandikira abarwaye inkorora imiti igabanya ububabare gake gashoboka.
Impuguke zo muri ibyo bigo byombi, zivuga ko gukoresha imiti igabanya ububabare igihe n’imburagihe, bituma indwara zimwe na zimwe zigorana kuzivura, kuko haremwa udukoko twa mikorobe duhangana n’iyo miti.
Amabwiriza aturuka muri ibyo bigo asaba ko ubuki n’indi miti itari iyo kwa muganga ari byo bya mbere bikwiye gufatwa n’umurwayi w’inkorora, nyuma inkorora yarenza ibyumweru bibiri, umuntu akabona kuyijyana kwa muganga.
Imwe muri iyo miti ikorerwa mu rugo yifashishwa mu kuvura inkorora, yagarutsweho n’imbuga za interineti zitandukanye.
Ku rubuga www.femmeactuelle.fr, bavuga ko mu gihe umuntu arwaye inkorora ashobora kwivuza indimu ivanze n’ubuki kandi bikamugirira akamaro.
Uko bitegurwa, umuntu afata indimu imwe, iringaniye akayikamura, nyuma agafata uwo mutobe wayo akawuvanga n’utuyiko tubiri duto tw’ubuki akanywa, ibyo ngo biramufasha kandi mu buryo bwihuse.
Undi muti kandi ukorewe mu rugo wafasha umuntu urwaye inkorora, ni tangawizi, indimu bivanze n’ubuki.
Uko bitegurwa, ni ugufata tangawizi, umuntu akayikatamo duto duto, n’indimu akayikatamo duto duto, akabivanga akongeramo ubuki, akanywa umushongi uvuyemo mu gitondo abyutse, biramufasha inkorora igakira.
Ku rubuga www.Doctissimo.fr, bavuga mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Pennsylvanie, ibukoreye ku bana 105, bafite imyaka itandukanye, bwagaragaje ko ubuki ari umuti ukomeye ku nkorora ifata ingimbi n’abangavu.
Gufata amazi y’akazuyaze arimo indimu nkeya n’ubuki, umwana akabinywa mbere yo kuryama bimuvura inkorora.
Gusa abana bahabwa ingano y’ubuki bijyanye n’ikigero cyabo. Abana bari hagati y’imyaka 2-5 bahabwa agace k’akayiko gato, abafite imyaka hagati ya 6-11 bagahabwa akayiko gato kamwe kuzuye, naho abarengeje iyo myaka bashobora guhabwa utuyiko tubiri duto.
Abantu bakuru bo bashora kunywa ubuki buri mu mazi makeya y’akazuyazi nk’uko umuntu anywa icyayi, cyangwa se bakabushyira mu mata ashyushye.
Kuri urwo rubuga bavuga ko bibujijwe guha ubuki umwana utaruzuza umwaka avutse, nubwo yaba afite inkorora kuko bushobora kumutera ibindi bibazo.
Undi muti ukorewe mu rugo wafasha umuntu urwaye inkorora ni ugufata karoti zogeje neza, umuntu akazitakamo duto cyane dukoze nk’uruziga nyuma akazishyiraho isukari, bikamara ijoro bipfundikiriye mu gikoresho yabiteguriyemo. Bucya harimo umushongi yanywa ukamufasha kwivura inkorora.
Hari kandi no gufata igitunguru gitukura, bakagikatamo duto duto, nyuma bagakandiraho umutobe w’indimu, bakabivanga n’ubuki, nyuma umuntu akanywa umushongi wabyo bivanze, na wo ngo ni umuti w’inkorora.
Ku rubuga www.agasaro.com, bavuga ko kuvura umwana inkorora ushobora kumuha isupu y’inkoko ishyushye. Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’ubuvuzi cya Nebraska, basanze ko Fer na Zinc biba mu isupu y’inkoko itogosheje bifasha mu kuvura inkorora ku bana.
Hari kandi n’imineke. Umuntu afata imineke ibiri ihiye akayiponda agashyiramo amazi ashyushye yabize ml 400 akavanga. Akabitereka ahantu bigahora neza akaza kuvangamo ubuki ari uko byahoze, nyuma agaha umwana inshuro enye ku munsi.
Gusa ku rubuga www.Doctissimo.fr, bavuga ko umuntu agomba kubanza kumenya inkorora afite, niba ari iy’akayi, umuntu akorora ntabone igikororwa cyangwa se niba ari inkorora izana igikororwa kuko ntizimera kimwe no kuzivura biratandukanye. Kandi umuntu agomba kujya kwa muganga igihe abona inkorora ye itinze irengeje ibyumweru bibiri.