INKURU IBABAJE: Mu Ruhango umusore yishe se amukase ijosi ngo kuko atamuha ku mafaranga

Mu Murenge wa Kinazi haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 35 witwa Mbarorende Jean Marie, wishe se witwa Ntambara Vincent amukebye ijosi.

Aya makuru y’urupfu rw’uyu musaza w’imyaka 92 wishwe n’umuhungu we, yamenyekanye ku wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2023 bikaba byabereye mu Mudugudu wa Mukoma mu Kagari ka Rutabo.

Abatuye muri aka gace babwiye BTN ko uyu mugabo yishe se amuziza ko atajya amuha ku mafaranga ajya ahabwa muri gahunda ya VUP.

Umukazana wa Nyakwigendera, Mukanyandwi Jeanne D’Arc, yagize ati “Umugabo wanjye yishe se akoresheje icyuma adodesha inkweto, ubwo nari kwa mukuru we hariya hirya ndi gusekura umuceri mbona ansanzeyo anyambura ibyo narimo gusekura abijyana ku musaza kuko ariho tuba arangije arabimena atangira kumpatira kugenda.”

Mukuru w’uyu mugabo wishe se we yagize ati “Umwana yaje kutubwira ngo dutabare umusaza ari kumuniga nibwo nahageze nsanga abaturage bahuruye ari benshi, nibwo nasanze murumuna wanjye yikingiranye yanze gusohoka noneho ntangira kurwana no kugira ngo adacika ku buryo nabonye ko muzehe yapfuye nyuma.”

Meya w’Akarere ka Ruhango Habarurema Velens, yemereye IGIHE ko koko uyu musore yishe se.

Yagize ati “ Habanje gukekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe, ariko hazagenderwa ku bizava mu iperereza.”

Ukekwa yahise atabwa muri yombi aho afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kinazi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.