INKURU IKORA KU MUTIMA! : Byari amarira gusa ubwo umwana yahuraga na nyina nyuma y’imyaka 42 baramumwibye mu bitaro “Uraho, Mama,”

Umubyeyi n’umuhungu we bo muri Chili, bahuye basuhuzanya mu marira menshi, nyuma y’imyaka 42 baburanye kubera ko uyu mugabo bamwibye nyina akiri uruhinja.  Aba bakozi bo mu bitaro mu murwa mukuru wa Santiago bibye uyu mwana, ku butegetsi bw’igitugu bwa Augusto Pinochet ajyanwa muri Amerika. 

Hashize imyaka irenga mirongo ine, abakozi b’ibitaro bibye umwana wa Maria Angelica Gonzalez, Jimmy Lippert Thyden, nyuma bamubwira ko yapfuye.  Thyden avuga ko yahuye n’ikibazo cyo “kurerwa bujura”.  Yatangiye urugendo rwo gushaka umuryango we wa nyawo muri Mata, nyuma yo gusoma inkuru zerekeye abana barezwe n’abandi ariko baravukiye muri Chili,bongeye guhura na benewabo babifashijwemo n’umuryango, Nos Buscamos, udaharanira inyungu.

Thyden wabaye umwavoka yagize ati: “Uraho, Mama,” ubwo yahuraga na nyina imbonankubone iwe i Valdivia, muri Chili ku nshuro ye ya mbere.  Yongeyeho ati: “Ndagukunda cyane.”Bose amarira arabarenga.  Uyu muryango wa Nos Buscamos, wamenye ko Thyden yavutse adashyitse mu bitaro bya Santiago, ashyirwa mu byuma. Gonzalez yasabwe kuva mu bitaro, ariko agarutse gushaka umwana we, bamubwira ko yapfuye kandi umurambo we wajugunywe nk’uko bigaragara muri dosiye y’urubanza, Thyden yabwiye muri make AP.

Thyden yagize ati: “Impapuro mfite zo kurerwa n’abandi zambwiraga ko nta bene wacu mfite.Ariko mu mezi make ashize namenye ko mfite mama kandi mfite barumuna bane na mushiki wanjye.”  Nos Buscamos ivuga ko ibihumbi mirongo by’abana bavanywe mu miryango yabo muri Chili mu gihe cy’ubutegetsi bw’umunyagitugu Augusto Pinochet mu myaka ya za 70 na 80.  Hashingiwe kuri raporo yatanzwe na Polisi ishinzwe iperereza muri Chili, yasuzumye pasiporo z’abana bo muri Chili bavanwe mu gihugu kandi batigeze na rimwe baagaruka.  Constanza del Rio, washinze akaba n’umuyobozi wa Nos Buscamos yagize ati: “Inkuru nyayo nuko aba bana bibwe mu miryango ikennye, abagore bakennye batabizi. Ntabwo bari bazi kwirwanaho.”

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.