Inkuru iteye Agahinda! The Ben uri mu myiteguro y’ubukwe bw’agatangaza apfushije se atabutashye / We na murumuna we w’icyamamare muri Tuff Gang Green P mu marira menshi!

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben mu njyana ya R&B we n’abavandimwe be bari mu gahinda nyuma yaho umubyeyi wabo yitabye Imana , witwaga Mbonimpa John wari ufite imyaka 65 yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023.

Nk’uko ababyeyi bose bashimishwa no kubona ibirori by’abana babo , uyu mubyeyi agiye adatashye ikirori cy’agatangaza , ubukwe bw’umuhungu we Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben uherutse gusezerana mu mategeko na Uwicyeza Pamella . The Ben yaraherutse gutangaza ko mu bintu biri gutuma atagaragara cyane muri muzika harimo n’ubukwe budasanzwe ari kwitegura.

IGIHE yahawe amakuru ko yishwe n’uburwayi bwamufashe mu cyumweru gishize akajyanwa kwa muganga akavuzwa bikaza kurangira avuye mu mubiri. Uyu musaza yari atuye mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

The Ben ari mu bana batandatu uyu mubyeyi yabyaranye na Esther Mbabazi. Abandi bavukana na The Ben barimo Green P wamamaye muri Tuff Gangz ndetse na Byiringiro Dan wagerageje kuririmba ariko we ntibimuhire cyane nk’aba bavandimwe be.

Mbonimpa John umubyeyi wa wabyaye ibyamamare 2 The Ben na Green P

Green P wahoze muri Tuff Gang ari kumwe na mukuru we The Ben ukunzwe cyane

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.