Inkuru idasanzwe mu buzima bwo kw’isi iri kuvuga kumunyamiliyoneri watunguye benshi ubwo yavugaga ko nta muntu n’umwe ugomba kuzasigarana imitungo ye uretse umukinnyi ukomeye w’umunya Brazil Neymar . akaba ari mugihe abandi babisigira abantu ba hafi be bo mumuryango cyangwa mu bigo by’imfubyi , kubera kuba umufana ukomeye wa ruhago uyu muherwe we yabyihereye umukinnyi nawe utunze agatubutse.
Uyu mufana ukomeye wakoze aka gashya utaranashatse ko amazina ye ashyirwa hanze yagize ati: “nkunda Neymar cyane, mwiyumvamo kuburyo bukomeye. Uretse kuba ari umukinnyi ukomeye binanyibutsa ukuntu abana neza cyane na papa we, nanjye mpita nibuka papa wanjye witabye Imana” “ubu ndarembye cyane, kubera iyo mpamvu simfite undi wese naraga (nasigira) imitungo yange. Sinifuza ko leta cyangwa undi wese tutagize ibyo duhuriyeho yazasigarana ibyanjye”
Uyu mugabo w’imyaka 30 rero yakomeje avuga ko yagerageje guha Neymar ibye barikumwe ariko ntibyamukundira bityo rero yahisemo kubikora abinyujije mu nzira z’amategeko ubwo yagendaga kwa Noteri wo mu gace atuyemo agasinya inyandiko zemerera Neymar kuzasigarana ibye byose ubwo azaba yamaze gupfa.
Nyamara nubwo ari uko bimeze uko kumenya ko Neymar ukinira PSG kuri ubu ari umwe mu bakinnyi bahembwa neza ku isi, nkubu biteganywa ko mu mwaka wa 2023 gusa azinjiza amafaranga asanga miliyoni 85 z’amadorali nkuko bitangazwa na Forbes.
Gusa uyu mugabo we ntabyitayeho nkuko yavuze ati: “yego ndabizi (ko ahembwa menshi cyane), ariko ibyo ntacyo bitwaye kuko uyu musore mukundira ko atari igisambo nubwo ari umukire. Icyo nikintu kitakiboneka kuriyi si byoroshye”
Ubusanzwe uyu mukinnyi Neymar azwiho kugira urugwiro ndetse akaba anakunda kugaragara mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye ndetse n’abana bato akabateza imbere mu mpano zabo.