Inkuru y’itangaje irimo n’isomo / Bamwitaga umusazi n’ibindi bitutsi kubera ubukene none ubu yatorewe kuba Depite

Muri Kenya umukandida  witwaga umusazi (ufite ubumuga bwo mu mutwe) kubera kwiyamamaza kandi ari umukene, Peter Salasya, yegukanye umwanya w’umudapite mu matora yabaye mu cyumweru gishize.

Komisiyo y’amatora, IEBC, yagarageje ko Salasya w’imyaka 32 y’amavuko wari uhataniye uyu mwanya mu gace ka Mumias East yagize amajwi 12.140, David Wamatyi bari bahatanye agira 9.043, Benson Mapwoni agira 5.118.

Ikinyamakuru Kenyans kivuga ko Salasya nta nzu yo kubamo agira, kandi ko mu gihe yiyamamazaga, hari ubwo yagendaga n’amaguru, bigatuma abo bari bahatanye bavuga ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Uyu mukandida yabisobanuye ati: “Ntabwo niyumvise uburyo ngiye i Nairbo guhagararira abantu ba Mumias East nk’ugize Inteko ishinga amategeko. Abo twahatanye banyise amazina, bakavuga ko ndi umurwayi wo mu mutwe kubera ko niyamamazaga nkora ingendo n’amaguru kubera kubura imodoka.”

Umunyamabanga wa Leta ya Kenya (Minisitiri) ushinzwe ingabo, Eugene Wamalwa, ni umwe mu bumvise igitekerezo cya Salasya cyo kwiyamamariza uyu mwanya ubwo bahuraga muri Werurwe 2022. Uyu muyobozi yagaragaje ko na we ubwa mbere atabyumvaga.

Minisitiri Wamalwa yagize ati: “Ubwo nahuraga na Bwana Salasya ku nshuro ya mbere, ntabwo nari nzi ko akomeje. Abantu bamwitaga amazina kandi yagaragaraga nk’aho nta hazaza afite. Ariko yanyeretse ko ndakwiye kugira impungenge, ubu ni umudepite mushya wa Mumias East.”

Salasya si ubwa mbere yiyamamarije uyu mwanya. Yabikoze mu 2017 ariko aba uwa gatatu mu majwi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.