Inkweto za parasitike zatera indwara ya kanseri, impyiko n’umwijima

Hari abantu bakunze kwambara cyangwa bakambika abana babo inkweto zikoze muri parasitike. Ese izi nkweto zaba hari ikibazo zatera uzambara? Uzambara akwiye kwitwara ate ngo zitamutera ikibazo?


Nk’uko tubisanga ku rubuga www.20minutes.fr, ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi b’Abadage muri 2013, bwagaragaje ko kwambara inkweto zikozwe muri parasitike bishobora gutera kanseri.

Kuri urwo rubuga bagira abantu inama ko ugiye kugura inkweto za parasitike azigurira cyangwa azigurira umwana we, yagombye kubanza akazihumuriza cyangwa akazirumaho.

Mu bwoko butandatu bw’inkweto zikozwe muri parasitike bakoreyeho igerageza, basanze zose zifitemo ibyitwa “hydrocarbures aromatiques polycycliques (HAP)”, bishobora kwinjira mu ruhu bikaba byatera kanseri umuntu wambara inkweto za parasitike.

Abo bashakashatsi b’Abadage bagira inama abantu ko mbere yo kugura inkweto za parasitike bajya babanza kuzihumuriza , mu gihe bumvise zinukaho parasitike cyane, bakazireka.

Bongeraho ko uwabishobora yanazirumaho, iyo umuntu arumye ku nkweto za parasitike akumva zisa n’iziryohereye, biba bivuze ko zifitemo ibintu byagirira nabi ubuzima bw’umuntu.

Ku rubuga https://www.vogue.com, bavuga ko abahanga mu by’ubuzima nka Dr. Rock Postiano, uyobora serivisi zo kwita ku ngingo mu bitaro by’i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bemeza ko inkweto za parasitike ari mbi ku buzima bw’abantu, kuko zidatuma ibirenge bihumeka cyane cyane iyo zifunze.

Dr. Postiano avuga ko kwambara inkweto za parasitike, ntushyiremo amasogisi byorohereza udukoko two mu bwoko bwa bagiteri kwinjira mu birenge kuko ibirenge biba bipfutse, nta rumuri, kandi bibira ibyuya. Utwo dukoko dushobora dutera indwara mu birenge.

Uwo muganga we agira abantu inama ko mu gihe umuntu yumva yifuza kwambara inkweto za parasitike yajya abikora gake gashoboka, kandi na bwo yazambara akibuka gushyiramo amasogisi.

Ku rubuga https://www.scmp.com, bavuga ko inkweto z’abana zikozwe muri parasitike hafi ya zose, ziba zifitemo ibinyabutabire byagira ingaruka mbi ku buzima.

Bavuga ko zimwe mu nkweto za parasitike zigiramo ibyitwa ‘plasticiser phthalates’, ibyo ngo ntibyinjira mu ruhu mu buryo bworoshye, ariko iyo umuntu abihumeka kenshi, aba ashobora kugira ingaruka zo kurwara Asima, cyangwa ibyitwa ‘allergie’, akaba yakunda gufuruta, kwishimagura n’ibindi.

Iyo umwana ahuye n’ibyo byitwa ‘plasticizer phthalates’ igihe kirekire aba ashobora kuzahura n’ikibazo cy’imyororokere mu gihe kizaza.

Abahanga mu by’ubuzima bw’uruhu bavuga ko ‘HAP’ iboneka mu nkweto za parasitike, ishobora kwinjira mu ruhu, ikaba yatera umuntu gufuruta cyangwa ikamutera kanseri y’uruhu.

Abo bahanga basaba ko uwambaye inkweto za parasitike yagombye kwambara amasogisi kugira ngo uruhu ntiruhure n’umubiri w’urukweto.

Nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kurinda ibidukikije, ‘HAP’ yinjira mu ruhu ahanini binyuze mu mwuka wanduye abantu bahumeka, cyangwa mu kurya ibintu byokejwe ku muriro mwinshi. Ikindi kibi cya ‘HAP’ mu mubiri w’umuntu ni uko ishobora gutera indwara z’impyiko n’umwijima.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.