None ku wa mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
1. Inama y’Abaminisitiri yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19, yemeza ko ingamba zikurikira zihita zitangira gukurikizwa.
Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’Inzego z’ubuzima.
Ingamba rusange zo kwirinda COVID-19
a. Gahunda yo gupima abantu indwara ya COVID-19 izakomeza mu Gihugu hose.
b. Udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi.
c. Serivisi zemerewe gukora zigomba kubahiriza amabwiriza atangwa n’Inzego z’Ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi).
d. Abacuruzi bose barasabwa kwemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwemewe bwo kwishyurana.
e. Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo.
Serivisi zemerewe gukomeza gukora
a. Ibikorwa by’Inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga.
b. Ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe hanze biremewe, ariko inyubako zikorerwamo imyidagaduro (gyms) zizakomeza gufunga.
c. Ingendo zemewe gusa hagati mu Ntara. Ingendo hagati y’Intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe, ariko zizasubukurwa ku itariki ya 01 Kamena 2020.
d. Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.
e. Ishyingirwa imbere y’Ubuyobozi riremewe, ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15. Iyindi mihango nko gusezerana mu nsengero cyangwa ibirori byo kwiyakira ntibyemewe.
Serivisi zizakomeza gufunga
a. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato baziyishyurira ikiguzi cya serivisi zone bazahabwa.
b. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.
c. Insengero zizakomeza gufunga.
d. Utubari tuzakomeza gufunga.
e. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora gukomeza kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi. Bizongera kwemererwa gutwara abagenzi guhera ku itariki ya 01 Kamena 2020.
f. Inama n’amateraniro rusange cyangwa mu ngo z’abantu birabujijwe.
2. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi umuntu umwe, n’imbabazi rusange abakobwa mirongo itanu (50) bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 3596 bahamwe n’ibyaha binyuranye.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, gahunda n’ingarnba zikurikira:
o Imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021 hamwe n’imibare y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari y’igihe giciriritse cy’imyaka itatu 2020/21 – 2022/23;
o Ingamba zivuguruye mu gushyira mu bikorwa Amasezerano y’i Paris yerekeye imihindagurikire yIkirere no kubungabunga ibidukikije;
o Umushinga wa East Investment Company wo kubaka no guteza imbere isoko rya Bugesera.
5.Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
o Umushinga w’itegeko rishyiraho Ikigo gishinzwe iby’Ikirere mu Rwanda (Rwanda Space Agency);
o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano avuguruye ashyiraho Umuryango w’Ubukungu wThihugu bya Afurika yo hagati (ECCAS).
6. Inama y’Abaminisitiri yunguranye ibitekerezo ku ivugururwa rya gahunda yo guteza imbere siporo mu mashuri.
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagarira ibihugu byabo ku rwego rw’Aba_mbasaderi n’Umuryango Mpuzamahanga mu Rwanda:
Abambasaderi:
o Bwana Chae Jin-Weon: Ambasaderi wa Repubulika ya Koreya mu Rwanda ufite ikicaro i Kigali.
o Bwana Jaspal Singh: Ambasaderi wa Repubulika ya Singapore mu Rwanda ufite ikicaro muri Singapore.
o Bwana Jesus Agustin Manzanilla Puppo: Ambasaderi wa Repubulika ya Venezuwela mu Rwanda ufite ikicaro i Nayirobi.
o Bwana Valentin Zellweger: Ambasaderi w’Ubusuwisi mu Rwanda ufite ikicaro i Nayirobi.
Uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga
o Madamu Mama Keita: Umuyobozi wThiro by’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba muri Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Afurika (UNECA) ufite ikicaro i Kigali.
8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:
o Abagize inama y’Ubutegetsi- Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB)
1. Itzhak Fisher, Perezida
2. Evelyn Kamagaju, Visi Perezida
3. Alice Nkulikiyinka, Ugize Inama y’Ubutegetsi
4. Diane Karusisi, Ugize Inama y’Ubutegetsi
5. Ivan Kagame, Ugize Inama y’Ubutegetsi
6. Eric Kacou, Ugize Inama y’Ubutegetsi
7. Solange Uwituze, Ugize Inama y’Ubutegetsi
8. Liban Soleman Abdi, Ugize Inama y’Ubutegetsi
9. Faith Keza, Ugize Inama y’Ubutegetsi.
Iri tangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Gicurasi 2020, ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente.