Intama yagaragaye hamwe n’Inkotanyi ntiyari umupfumu wacu – Gen. Kabarebe

General James Kabarebe mu ntangiriro z’uyu mwaka tariki 9 Mutarama 2020 yabwiye abarimu bigisha amateka bari mu itorero i Nyanza ko intama y’umweru yagaragaye ku mafoto hamwe n’Inkotanyi yazikundaga ikanazikurikira, ko itari umupfumu wazo.


Ni nyuma y’ikibazo yari abajijwe n’uwitwa Appolinnaire Bizimana, ubwo yari amaze kubaha ikiganiro.

Icyo kibazo cyagiraga kiti “Tuzi ko ku rugamba ingabo z’u Rwanda zifata igihugu, hari intama bagendanaga. Ese iriya ntama yavugaga iki cyangwa yabafashaga iki ku rugamba”?

Mu kumusubiza, Gen. Kabarebe yagize ati “Intama, hari ifoto ijya igaragaramo. Nta gitangaza cyari muri iriya ntama, nta n’ubwo yari umupfumu wacu nta n’ubwo yaraguraga”.

Iyo ntama ngo yari yatoraguwe n’Inkotanyi zo muri batayo ya 101, yayoborwaga n’uwitwaga Kayitare.

Gen. Kabarebe ati “Ako gatama iyo abasirikare bakoraga parade (imyiyereko) na ko kayikoraga nka bo, bahindukira na ko kagahindukira, kandi batayo yakwimuka na ko kakimuka, abasirikare baba bavanze, ntigatakare kakamenya batayo yako kakayigendamo”.

Iyo ntama ngo yagaragaye ubwo abari mu mashyaka anyuranye bajyaga gusura FPR Inkotanyi, bagakora umunsi mukuru.

Ati “Icyo gihe habayeho imyiyereko, na ko kayikora neza nk’abasirikare. Ariko tugiye guhagarika Jenoside intambara itangiye, igisasu kiragakubita kirakica. Ntabwo rero kahagaritse Jenoside”.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.