Umutwe wa Hezbollah ubarizwa muri Liban warashe ku ngabo za Israel mu Majyaruguru y’igihugu mu gihe izo ngabo ziri guhangana n’ibitero by’umutwe wa Hamas byagabwe guhera kuri uyu wa Gatandatu.
Mu rukerera rwo kuwa Gatandatu nibwo umutwe wa Hamas wagabye ibitero bitunguranye kuri Israel uturutse muri Gaza, aho warashe ibisasu bitandukanye ku duce twa Israel ndetse abarwanyi bawo bamwe bakinjira ku butaka bwa Israel, bakica abaturage abandi bagashimutwa.
Kugeza ubu abanya-Israel basaga 250 bamaze gupfa mu gihe abasaga 1800 bakomeretse nkuko inzego z’ubuyobozi z’icyo gihugu zabitangaje.
Nubwo Israel ihanganye n’uwo mutwe w’abanya-Palestine uvuga ko ushaka kugira igihugu kigenga, kuri iki Cyumweru abasirikare ba Israel barashweho n’umutwe wa Hezbollah mu Majyaruguru ku mupaka ugabanya Israel, Liban na Syria.
ABC News yatangaje abarwanyi ba Hezbollah bamaze kurasa kuri Israel, ingabo zayo zihimuye zohereza ibisasu biraswa na drones. Uku kuraswaho na Hezbollah byateye benshi impungenge ko Israel yaba iri gukurirwa mu ntambara ishobora kumara igihe, nyuma y’umunsi umwe igabweho ibindi bitero na Hamas bihereye mu Majyepfo y’igihugu.
Iran isanzwe ifasha Hamas kandi ntiyumvikane na Israel irashinjwa kuba inyuma y’ibi bitero biri kugabwa kuri Israel, dore ko kuri uyu wa Gatandatu icyo gihugu cyatangaje ko kizakomeza gufasha Hamas kugeza ubwo Palestine izaba igihugu kigenga.
Mu banya-Israel bamaze guhitanwa n’ibitero bya Hamas harimo abasirikare 26, mu gihe hari abafashwe nk’imbohe. Mu kwihimura, Israel yarashe ibisasu mu duce 426 muri Gaza ndetse n’inyubako ndende yafatwaga nk’ibiro bya Hamas.
Hezbollah yatangaje ko ibitero yatangije kuri Israel bigamije kugaragaza ko bifatanyije na bagenzi babo bo muri Palestine. Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko igisirikare cy’igihugu cye kizakora ibishoboka byose kigashwanyaguza ibirindiro bya Hamas.