Nyuma y’ibyumweru bitatu ziryamiye amajanja ku mupaka w’igihugu cyazo n’Intara ya Gaza Strip , Ingabo z’Abanya-Isiraheli ku buryo budasubirwaho zinjiye muri Gaza kuri uyu wa 29 Ukwakira 2023. Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu yemeje ko ingabo ze zinjiye mu Ntara ya Gaza mu gitero abona nk’ikizamara iminsi myinshi ariko nanone ngo cyiteguwe neza ku ruhande rw’iki gihugu cy’inshuti y’Amerika.
Iki gitero ariko n’ubwo Netanyahu yakigabye ntabwo yacyumvikanyeho neza n’inshuti ze zirimo Amerika ndetse n’Uburayi, abo bose bagaragaje impungenge z’uko iki gitero kizahitana ubuzima bw’Abaturage b’abasivile benshi bo muri Gaza Strip ariko Amerika yo ikongeraho ngo “Isiraheli ifite uburenganzira bwo kwifatira ibyemezo.”
Minisitiri Netanyahu mu ijoro ryo ku wa 28 Ukwakira 2023 mbere gato ko ingabo ze zinjiira muri Gaza yabwiriye itangazamakuru i Tel Aviv ngo “Iki ni icyiciro cya kabiri cy’iyi ntambara ifite intego zisobanutse zo gusenya ubuyobozi n’igisirikare by’umutwe wa HAMAS ndetse no kugara mu rugo abaturage HAMAS yafashe bugwate” Akomeza agira ati “Turacyari mu ntangiriro, tuzasenya umwanzi ku butaka ndetse no munsi y’ubutaka.”
Muri iki kiganiro kandi Netanyahu yakomoje no ku bivugwa ko iki gitero gishobora gutuma iyi ntambara ihindura isura ikaba iy’Akarere k’Uburasirazuba bwo hagati bwose, avuga ko ibyo atari byo Isiraheli yifuza ariko ko niyo byaba ngo “Isiraheli iriteguye ku mpande zose.”
Isiraheli igabye iki gitero mu gihe ibyo mu kirere byari bimaze ibyumweru bitatu byahitanye abasivile b’Abanyapalesitine barenga 7650. Ku ruhande rwa Isiraheli bo abapfuye ni 1400 bishwe ku wa 07 Ukwakira 2023 ubwo HAMAS yagabaga igitero muri Isarheli. Icyakora habarurwa abandi abaturage b’Abasivile barenga 200 ba Isiraheli Hamas yatwaye bunyago uwo munsi.
Intara ya GAZA hamwe na West Bank ari nabyo izi ngabo za Israheli zizajagajaga byayoborwaga n’umutwe wa HAMAS ariko kuri ubu igice kinini cyabyo cyahindutse amatongo bitewe n’ibisasu by’indege za Isiraheli bimaze ibyumweru bitatu byisuka ku nyubako zaho. Gaza ariko irongera ikanabarwa nk’Intara y’igihugu cya Palestine kiyoborwa na perezida Mahmoud Abbas, uyu aherutse gutangaza ko ibiri kubera i Gaza ari jenoside kandi yikoma isi yose kubera kurebera iyo Jenoside.
Mahmoud Abbas yavuze ko Isiraheli iri gukora ibyaha by’intambara muri Gaza kandi ikabikora ishyigikiwe n’ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba bw’Isi.
Nyuma yo gukupa ibiryo, amazi, amashyanyarazi na Essance, ubu i Gaza noneho nta na Interineti ihari kuva ku wa 27 Ukwakira 2023. Minisitiri w’Ingabo wa Isiraheli yavuze ko ataribo bayikupfe ariko anongeraho ko no kuyikupa ntacyo byaba bitwaye kuko ikoreshwa n’abo mu mutwe wa HAMAS mu gukwirakwiza ibihuha.
Ubuhuza bwakorwaga n’lgihugu cya Quatar kuri mfungwa z’intambara HAMAS yafashe nabwo iki gitero cyo ku butaka cyagaragaje ko nta musaruro bwitezweho. Gusa ubwo Netanyahu yaganiraga n’abagize imiryango ifite abayo bashimuswe na Hamas yababwiye ko ibiganiro bigomba gukomeza no mugihe kiriya gitero cyo ku butaka kizaba kiri mu bikorwa byacyo.
Yanditswe na : NIYONSENGA SCHADRACK / Bwiza