Inteko Ishinga Amategeko irasaba abagize umuryango Nyarwanda kwita ku bageze mu zabukuru

Guhera mu 2008, Inteko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda, yasabye Leta ko hashyirwaho politike yo kwita ku bageze mu zabukuru, ariko ntibyahita bikunda kuko nta masezerano n’amwe yo muri urwo rwego u Rwanda rwari rwarasinye.


Muri iki cyumweru tariki 22 Nyakanga 2020, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje umushinga w’itegeko, ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inyongera ku masezerano Nyafurika yerekeye uburenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage, yerekeye uburenganzira bw’abantu bageze mu zabukuru muri Afurika yemejwe n’inama isanzwe ya 26 yabereye i Addis-Abeba muri Etiyopiya ku wa 31 Mutarama 2016.

Nyuma yo kwemeza ayo masezerano rero, ubwo igihugu kizashyiraho iyo politike yo kwita ku bageze mu zabukuru, nyuma hatorwe n’amategeko agenga ibijyanye no kwita ku bakuze n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’imiryango yabo, binyuze ku nkunga ya Leta ndetse n’iy’umuryango Nyarwanda.

Muri Kamena uyu mwaka, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yabanje kuganira ku ishingiro ry’umushinga w’itegeko, ryemera kwemeza burundu ayo masezerano, iwohereza muri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe ibijyanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bw’abantu no kurwanya Jenoside, kugira ngo yige neza ku ngingo zirigize.

Depite Mukamana Elisabeth, uhagarariye iyo Komisiyo, atangaza ibyo Komisiyo ayoboye yagezeho mu gihe yigaga kuri ayo masezerano, yavuze ko ari amasezerano azatuma habaho politike ndetse n’amategeko agenga ibyo kwita ku bantu bageze mu zabukuru ndetse n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru, kuko byategerejwe igihe kirekire mu Rwanda.

Mukamana ati “Twari dukeneye aya masezerano, kugira ngo hashyirweho politike ndetse n’amategeko. Kuri ubu iyo politike irimo irategurwa ku rwego rwa Minisiteri, nirangira izakurikirwa n’amategeko yihariye”.

Yongeyeho ko iyo politike irimo kunozwa, ikazaza ishimangira gahunda za Leta zisanzweho zo kwita ku bantu bageze mu zabukuru n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru, ariko iyo politike nshya izagira ibyo yongeraho bijyanye n’imibereho myiza y’abari muri icyo cyiciro.

Yagize ati “Urugero nko ku nkunga y’amafaranga (financial support), iyo politike nshya izaba iteganya ko inkunga y’amafaranga idahabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru gusa, ahubwo ihabwa n’imiryango yabo ibitaho, ibyo bikaba bitandukanye rero n’ibyo twakoraga”.

Guhera mu 2018, Leta yongereye amafaranga ahabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru, kigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), ava ku mafaranga 5,700 agera kuri 13,000 Frw, ibyo bituma ubu amafaranga ahabwa abari mu zabukuru muri rusange, agera kuri miliyari hagati y’eshanu n’esheshatu ku mwaka.

Mu itangira ryo gusobanura ibyiza by’ayo masezerano, Depite John Ruku Rwabyoma, yasabye Guverinoma ko yakwita ku gusaba umuryango Nyarwanda cyane cyane urubyiruko, kugira uruhare mu kwita ku bantu bageze mu zabukuru.

Rwabyoma ati “Tugomba gutangira kwigisha urubyiruko umuco wo gufasha abantu bageze mu zabukuru. Mu bihugu bimwe,abageze mu zabukuru boherezwa mu nzu zagenewe kubitaho, kuko twebwe ibyo tutabishobora, tugomba gushaka ibisubizo mu muco wacu wo kwita ku bageze mu zabukuru”.

Depite Mukamana avuga ko ikindi cyiza cy’iyo politike igiye gushyirwaho, ari uko abagize umuryango Nyarwanda, bazajya barebwa no kwita ku bantu bageze mu zabukuru ku buryo buteganywa n’amategeko.

Yagize ati “Buri muntu muri twe bagize umuryango, azaba asabwa kugira uruhare mu gushyigikira abantu bageze mu zabukuru.Abageze mu zabukuru bakagira ibikorwa bibafasha kugorora ingingo n’ibindi bakenera mu buzima bwabo nk’uko bikubiye muri iyo politike nshya”.

Depite Rwaka Pierre Claver, we ntiyumvaga icyatumye iyo politike ubu ari bwo ije. Yabajije icyatumye byarafashe igihe kirekire nta politike cyangwa itegeko rihari, inteko yarahereye mu 2008 isaba ko habaho iryo tegeko kugira ngo rifashe abantu bageze mu zabukuru.

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’iryo tegeko, yasubije ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kuko ari yo irimo gutegura iyo politike yijeje kuyirangiza vuba, kandi ko bakererejwe n’uko nta masezerano yari yarasinywe ngo igihugu kiyagendereho mu gushyiraho politike n’amategeko”.

Ubu imishinga yo kwita ku bantu bageze mu zabukuru usanga, ikorwa n’imiryango y’abihaye Imana n’imiryango idaharanira inyungu.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.