Intwari ya Congo Patrice Lumumba Abasoroviete bamurwaniraga n’Abanyamerika / Ese yari muntu ki , Kuki aba biligi bamwiyiciye? (Amateka)

Patrice Lumumba, Yishwe azira kuba yarari kwaka ubufasha Repubulika zunze ubumwe z’abasoviete ngo zifashe Congo kubona ubwigenge busesuye, aho yakoronizwaga n’u Bubiligi kandi u Bubiligi bwari buri ku ruhande rwa Leta zunze ubumwe z’ Amerika hamwe n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba bw’u Burayi ndetse n’igice kimwe cy’uburengerazuba bwa Uganda, kuri Lumumba (…)

Patrice Lumumba, Yishwe azira kuba yarari kwaka ubufasha Repubulika zunze ubumwe z’abasoviete ngo zifashe Congo kubona ubwigenge busesuye, aho yakoronizwaga n’u Bubiligi kandi u Bubiligi bwari buri ku ruhande rwa Leta zunze ubumwe z’ Amerika hamwe n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba bw’u Burayi ndetse n’igice kimwe cy’uburengerazuba bwa Uganda.

Kuri Lumumba kuba Congo yari kuba itegekwa na USA cyangwa u Bubiligi ntabwo byari ubwigenge.

Abanyamateka batandukanye bavuga ko urupfu rw’ iyi mpirimbanyi y’ubwigenge bwa repubulika iharanira demokarasi ya congo yishwe nyuma y’uko urwego rw’ubutasi rwa Leta zunze ubumwe z’ Amerika CIA central intelligence Agency bitangarijeko u Bubiligi bwakolonizaga Zaire; ko Zaire iri gushaka kwihuza na URSS maze bakirukana u Bubiligi shishi itabona, maze imitungo y’amabuye y’agaciro u Bubiligi bwakuraga muri Congo igafatwa na reta zunze ubumwe z’ Abasoviete.

Ukwivanga mu miyoborere kw’ Ibihugu by’u Burayi ndetse na USA byumwihariko nibyo byateye urupfu rwa Lumumba ubwo byari byashoye imizi y’intamabara muri Afurika mu buryo bw’intekerezo, politike, ndetse no gutanga inkunga ku bihugu bimwe na bimwe.

U Burayi bwacitsemo ibice bibiri kimwe kuri URSS ikindi kuri USA byerekana ko birushanya ubukana.

Muri iki gihe Lumumba yari amaze igihe kinini asaba ubufasha umuryango w’abibimbye mu rwego rwo kurangiza intambara muri Katanga ariko uyu muryango ukamwima amatwi, ahanini bigizwemo uruhare na USA.

Abonye byanze yafashe umugambi wo kujya ku ruhande rwa Leta zunze ubumwe z’ Abasoviete.

Inyandiko zatangiye gushyirwa ahagaragara ku wa 21 Kamena 2007, ariko CIA itabishaka, zigaragaza ko ntabanga rigihari ko CIA central intelligency Agency ariyo iri inyuma y’urupfu rwa Lumumba, kandi ko igomba kureka gukomeza kuyobya ukuri.

Mu makuru yaciye kuri Radiyo mpuzamahanga y’ Abafaransa RFI ku wa Mbere 17 Ukuboza 2012 kuva saa 9h10 kuri antenne y’ Afurika na 10h10 kuri antenne y’isi yose ku isaha yo mu bufaransa avugwa na juan Gomez yagize ati:” Ijoro rirakonje. Ni kuwa 17 Mutarama 1961 muri Katanga, komiseri wa police Mbiligi afashe Lumumba n’amaboko aramujyana kugeza ubwo amugeje imbere y’igiti kinini.

Bamufatanye n’abagabo bane, abasirikare, abapolisi n’abofisiye b’u Bubiligi n’abaministiri mirongo barareba batuje. Capitaine w’ Umubiligi atanga itegeko ryo kurasa. Muri make ni Ababiligi biyiciye Lumumba mu maso ya rubanda.”

Wakwibaza uti, ese Lumumba yari muntu ki kugira ngo ibihugu by’ibihangange nka Leta zunze ubumwe z’america (USA) na Repubulika zunze ubumwe z’abasovietes (URSS) bimuhanganire.

Patrice Lumumba yari umwanditsi akanakorana n’abasivile,  yakuze yumva ko mu ntekerezo ze azahindura isi kubera ibihe yavukiyemo ariyo mpamvu yakuze akunda gusoma , rimwe na rimwe agatira ibitabo mu mashuli y’abamissioneri nubwo bitari byoroshye.Mbere y’uko arema ishyaka Congolese National Movement

Ubusanzwe Patrice Lumumba yavutse kuwa 2/07/1925 ahitwa Onalua yicwa kuwa 17/01/1961.

Patrice Lumumba niwe wabaye minisitiri w’intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma iza guhindurwa Republika ya Zaire yari iyobowe na Mobutu Sese Seko waje kuva ku butegetsi yongera gusubira ku izina rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bivugwa ko Patrice Lumumba yari umuhanga mu masomo ye, yize mumasomo y’abanya Suwede kugeza mu mwaka wa 1954.

Nyuma yaje gukorera muri sosiyete y’amabuye y’agaciro muri Kivu y’Amajyepfo anakora akazi k’ubunyamakuru mu murwa mukuru Leopldville yaje kwitwa Kinshasa.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.