Igitaramo cy’Inyamibwa kitezwemo umuhanzi wo muri 1:55am , maze n’umuntu uzacyitabira wese ahabwe amafaranga ibihumbi 2000 na RNIT

Imyiteguro y’igitaramo Inkuru ya 30 cyateguwe n’itorero Inyamibwa igeze kure dore ko kizaba kuwa gatandatu tariki 23 Werurwe 2024 muri BK Arena.

Mu kiganiro itorero Inyamibwa ryagiranye n’abanyamakuru,  batangaje ko imyiteguro igeze kure , kandi ko ibyari bikomeye byasojwe , ahubwo isaba abantu kuzitabira kuko bahishiwe byinshi birimo ko hashobora kuzabonekamo umuhanzi wo muri label ya 1:55am ya Coach Gael ibarizwamo abahanzi nka Bruce Melody n’abandi.

Bashimiye abaterankunga b’iki gitaramo ko bababaye hafi, kandi ko nabo bazakora uko bashoboye uwahageze koko akumva inkuru ya 30 ndetse akanezerwa ku rwego rushimishije.

Sibyo gusa kuko banatangaje ko uzitabira iki gitaramo wese azahabwa amafaranga ibihumbi bibiri(2000frw) kuri konti ye ya RNIT Iterambere Fund ako kanya azahita ashyirwaho.

Iki gitaramo kizaba itariki 23 Werurwe 2024 muri Bk Arena imaze kubaka izina mu kwakira ibitaramo bikomeye cyane hano mu Rwanda ndetse n’imikino ikomeye, gusa amatike akaba aboneka ku rubuga rwa www.ticquet.rw .

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.