Inzego za Leta zitishyura ku gihe zikwiye guhanwa – PSF

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), rusaba ko ibigo bya Leta bitishyura ba rwiyemezamirimo ku gihe byahabwa ibihano bikomeye, kuko uko kutishyurwa ku gihe, bituma abikorera batagira uruhare bifuzaga kugira mu iterambere ry’ubukungu.


Icyo kibazo ni kimwe mu byagaragajwe mu nama yo gutegura ingengo y’imari ya 2020/21, aho uruhare rw’abikorera rukenewe cyane.

Mugambwa Paul Frobisher, umuyobozi ushinzwe iby’imisoro mu kigo mpuzamahanga cy’ubugenzuzi bw’imari (Price waterhouse Coppers), yagize ati “Uko gutinda kwishyurwa bibangamira urugaga rw’abikorera, ku buryo bananirwa kugera ku ntego igihugu cyihaye yo mu 2024 ‘national strategic plan towards 2024” .

Ubusanzwe, iyo Leta ihaye isoko sosiyete yikorera ngo ijye kubaka umuhanda ni urugero, kwishyura byagombye gutangira gukorwa hagendewe ku mirimo imaze gukorwa.

Buri cyiciro cy’imirimo irangiye cyagombye kwishyurwa mu minsi 45 nyuma yo kubona inyandiko isaba kwishyurwa, nyamara abikorera bavuga ko iyo minsi itajya yubahirizwa, ibyo rero bikaba bibangamira akazi kabo.

Umwe mu bayobozi ba sosiyete y’ubwubatsi, utashatse kumunyekana yagize ati “Iyo habayeho gukererwa mu kwishyurwa , bigira ingaruka no ku baduha ibikoresho, abakozi, kuko na bo ntibishyurwa ku gihe, ibyo rero bigira ingaruka no ku bukungu bw’igihugu muri rusange, kuko uruhare rw’abikorera ruba ruto”.

Icyo kibazo si gishya, kuko abayobozi batandukanye muri Guverinoma ndetse na Perezida wa Repubulika bakizi.


Komisiyo y’Abadepite igenzura imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC), yakiriye raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ivuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’imwe mu mishanga iterwa inkunga cyangwa icungwa na Leta, usanga ridindira kandi ntihagire ububizwa.

Urugero, umwaka ushize PAC yabwiwe ko isoko ryambukiranya imipaka rya Karongi ridakora, kandi rikaba ryarubakishijwe ibikoresho bitujuje ubuziranenge, nyamara Minisiteri irifite mu nshingano ikaba itaratumijwe ngo ibisobanure.

Urwego rw’ubucuruzi mu bikorera ruhagarariwe na Rwabukumba Celestin, akaba n’umuyobozi mukuru “CEO” w’isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda, avuga ko Leta ikwiye kuvugurura uko ikorana n’abikorera mu bijyanye n’ishoramari.

Muri iki gihe, hari ikinyuranyo kinini mu by’ishoramari, ku buryo mu mwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru, abafatanyabikorwa basabye u Rwanda ko rwakongera ishoramari ryarwo mu bikorera ugereranyije n’ishoramari rijya mu bikorwa rusange.

Rwabukumba yatanze igitekerezo ko aho kugira ngo Leta ijye ishora imari yayo mu bikorwa, nyuma inayikurikirane, “ibyiza ni uko yajya ikorana na za Banki z’ubucuruzi, ikazishyiramo amafaranga agenewe gukora igikorwa runaka, nyuma iyo banki yanyujijwemo amafaranga akaba ari yo ikurikirana ibikorwa”.


Iyo bigenze bityo, banki ikurikirana ibikorwa ibyitayeho, kandi byagenda neza kurushaho kuko banki iba ikurikiye n’inyungu zayo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.