Inzego zitandukanye zirasuzuma ikibazo cy’abarimu bafite impungenge zo kwirukanwa mu kazi

Bamwe mu barangije muri Kaminuza ya Cavendish yo muri Uganda basanzwe bigisha barasaba kurenganurwa nyuma y’aho bandikiwe bahabwa iminsi itanu ngo babe bazanye ibyangombwa byemewe (Equivalence) bitaba ibyo bakirukanwa.

Abize muri Kaminuza ya Cavendish bafite ibibazo biterwa n

Abize muri Kaminuza ya Cavendish bafite ibibazo biterwa n’uko itarahabwa icyangombwa cya burundu kiyemerera gukora

Icyo kibazo cyagaragaye bwa mbere ku barimu barindwi bigisha mu Karere ka Ngororero nk’uko biri mu nkuru Kigali Today iherutse gutangaza, (kanda HANO uyisome), aho basabwa ibindi byangombwa mu gihe bari basanzwe bakorera ku byo bahawe n’Inama Nkuru Ishinzwe Uburezi (HEC), ariko Komisiyo y’Abakozi ba Leta ikaba itabyumvikanaho n’ababibahaye.

Kubera ko iyo minsi itanu bahawe yarangiye, abo barimu kuri uyu wa 18 Kanama 2020, bazindukiye kuri HEC ngo barebe ko ikibazo cyabo cyakemuka ariko ngo nta cyizere bafite nk’uko umwe muri bo witwa Denys Safari abisobanura.

Agira ati “Twabonanye n’umuyobozi mukuru wa HEC tumubwira ko ejo tuzirukanwa aratubwira ngo iby’iminsi itanu twahawe ntabwo bibaho, ngo n’inzego zindi z’igihugu zizi icyo kibazo nitugende ntacyo tuba. Gusa twebwe icyo tuzi ni uko akarere katubwiye ko nyuma y’ejo tuzajya gufata amabaruwa atwirukana”.

Ati “Uwo muyobozi twamusabye kuduha urwandiko ruriho ibyo yatwijeje ntiyaruduha ariko atubwira ko abikurikirana, cyane ko urwego akuriye atari rwo rutanga akazi”.

Nisingizwe Jean Nepomuscène na we bahuje ikibazo wigisha kuri GS Rwili muri Ngororero, avuga ko bari mu gihirahiro.

Ati “Akarere katubwiye ko Komisiyo y’Abakozi ba Leta ari yo yagasabye kuduhagarika, ariko twebwe tubona ari akarengane kuko twahawe akazi hagendewe ku mpamyabumenyi dufite ndetse na HEC iduha icyemezo. Twakoze ibizamini turabitsinda, sinumva rero impamvu uyu munsi icyo kibazo ari bwo kizamutse”.

Ati “HEC yatubwiye ko ari yo izavugana n’Akarere, gusa ikibazo kiracyahari kuko ntacyo dufite duha Akarere, na HEC nta cyemezo iduhaye kiturengera. Ubu turi hagati nk’ururimi ari yo mpamvu dusaba kurenganurwa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Godefroid Ndayambaje, avuga ko ikibazo cy’abo bakozi barindwi niba kidakemutse bahita birukanwa.

Ati “Twebwe icyo twakoze ni ukwandikira HEC kugira ngo tumenye niba icyangombwa bafite gifatwa nka Equivalence, igisubizo turi buhabwe ni cyo kibahesha uburenganzira bwo gukomeza gukora. Niba igisubizo kitabonetse twebwe turakurikiza ibyo Komisiyo y’abakozi ba Leta yadusabye, ubwo barirukanwa”.

Umujyanama wa Minisitiri w’Umurimo n’abakozi ba Leta (MIFOTRA), Edmond Tubanambazi, we avuga ko iminsi itanu yahawe abo barimu inyuranyije n’itegeko.

Ati “Hakurikijwe itegeko, bariya barimu bagombye kuba barahawe amezi atandatu (6) ngo ibyabo bisuzumwe. Turimo gukurikirana ikibazo cyabo, turanashakisha impamvu zatumye bahabwa iminsi itanu kuko ibyo binyuranyije n’itegeko”.

Ku itariki ya 11 Kanama 2020, abo barimu barindwi ni bwo bahawe iminsi itanu ngo babe bazanye Equivalence bitaba ibyo bakirukanwa burundu.

Kaminuza ya Cavendish yo muri Uganda (CUU) yahawe uburenganzira bwo gukora bw’agateganyo ku itariki ya 18 Ukuboza 2007, kuva icyo ikaba itarahabwa icyangombwa cya burundu, ari yo ntandaro y’ikibazo cy’abayizemo.

Mu Karere ka Ngororero hari abarimu bize muri iyo kaminuza basaga 40, ariko barindwi muri bo ni bo bandikiwe babwirwa ko bashobora guhagarikwa, bakaba bazindukiye kuri HEC bari kumwe n’undi umwe bahuje ikibazo wize muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.