Inzego zitandukanye zirimo gutegura uburyo abatishoboye bafashwa – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko inzego zitandukanye zirimo gutegura uburyo Abanyarwanda batishoboye bafashwa kandi ko igisigaye gusa ari ukubyihutisha, muri iki gihe Igihugu cyugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.


Perezida Kagame yabitangarije mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Werurwe 2020.

Yagize ati, “Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye byahungabanyije ubuzima bw’Abanyarwanda benshi, ndetse mu gihugu hose, turabasaba rero ko mwihangana, turatera intambwe nziza ntabwo dukwiye gutezuka, Leta izakomeza gukora byose ngo ifashe Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye”.

Umukuru w’igihugu avuga ko Leta yiteguye gufasha Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye kandi ko ingamba zafashwe n’izindi zikaba zizafatwa kugira ngo abikorera babone uko bubaka uburyo buhamye bwo gukomeza gukora muri ibi bihe.

Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu ubwandu bwa Coronavirus bumaze kugaragara ku bantu 54 kandi ko buzakomeza kwiyongera uko abakekwaho kwandura icyo cyorezo bazakomeza gupimwa no kuvurwa.

Perezida Kagame avuga ko gufunga urujya n’uruza ku mipaka n’ingendo z’indege, ndetse no guhagarika ingendo hagati mu gihugu ari bwo buryo bwiza bwo kugabanya ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Umukuru w’igihugu avuga ko n’ubwo izo ngamba zafashwe, Coronavirus yandura mu buryo bwihuse kandi butarasobanuka neza, ari na yo mpamvu ahamagarira buri wese gukomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza yashyizweho na Leta kandi Abanyarwanda bakihanganira ingorane zose yateza.

Agira ati, “Kugira ngo dutsinde iki cyorezo kugira ngo kidakomeza guhitana ubuzima bw’abantu benshi ni ukubahiriza amabwiriza akurikira, kuguma mu rugo gusiga intera ndende hagati yawe n’abandi igihe uvuye cyangwa uri mu rugo, gukaraba intoki neza kenshi no kwitabaza ubuyobozi igihe ugaragaje ibimenyetso by’uburwayi”.

Umukuru w’Igihugu ashimira abateye inkunga u Rwanda mu guhangana na Coronavirus haba mu karere no ku isi, barimo Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros na Jack Ma na Fondasiyo ye, agashimira by’umwihariko akazi gakomeye kari gukorwa na Minisiteri y’Ubuzima.

Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda babashije kwivana mu bibazo byinshi bitandukanye kandi ko n’ibi bazabasha guhangana na byo.

Reba mu mashusho (Video) ijambo ry’Umukuru w’Igihugu

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.