Inzego zose zigize umuryango wa Rayon Sports zahagaritswe

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, yatangaje ko yakuyeho inzego zose zishamikiye ku muryango wa Rayon Sports


Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, yamaze gutangaza ko yakuyeho inzego zose zigize umuryango wa Rayon Sports, usibye gusa Komite Nyobozi ya Rayon Sports.

Mu ibaruwa yandikiye abagize izi nzego bose, yabamenyesheje ko inzego zindi zizatorwa nyuma yo kuvugurura amategeko agize umuryango wa Rayon Sports.


Mu ibaruwa RGB yandikiye Rayon Sports tariki 07/08/2020, uru rwego rw’igihugu rw’imiyoborere rwasabye Munyakazi Sadate guhagarika inzego zose zigize umuryango wa Rayon Sports, anabuzwa gutumiza inama y’inteko rusange kugeza igihe amategeko azavugururirwa.


Bamwe mu banyamuryango ya Rayon Sports bari baherutse kwandikira Munyakazi Sadate bamusaba gutumiza inteko rusange idasanzwe, kugira ngo basuzumire hamwe ibibazo bimaze iminsi muri iyi kipe.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.