Inzovu iri kugaruka mu giti! Arsenal yagarukanye umuba w’ibitego.

Shampiyona ikomeye cyane inakunzwe cyane ku isi y’Ubwongereza Premier League yakomeje aho ikipe ya Arsenal yitwaraga neza cyane itsinda ibitego biyimara umubabaro yari imaranye iminsi.

Kur’uyu wa 6 nibwo shampiyona y’icyiciro ya mbere mu Bwongereza yakomezaga aho hari hateganyijwe imikino ibiri kuwa gatandatu ndetse nindi ku cyumweru ibiri gusa. Ni shampiyona igeze ku munsi wa 21 aho ikiyobowe n’ikipe ya Liverpool igakurikirwa na Manchester City naho Arsenal akaba ari iya 3 n’amanota 43.

Ikipe ya Arsenal yari imaze iminsi mu kiruhuko i Dubai ari naho ikorera imyitozo yaje kuba ikina kur’uyu wa gatandatu icakirana n’ikipe ya Crystal Palace gusa biza kuyihira itsinda umuba w’ibitego yaherukaga umwaka ushize dore ko yatsinze ibitego 5-0 bitanga icyizere ko yaba igarutse guha abafana ibyishimo aho yarimaze iminsi idatsinda habe namba.

N’ibitego byagiyemo bikurikiranye aho igitego cya mbere cyatsinzwe na Gabriel Magalhaes ku munota wa cumi numwe icya kabiri ikipe ya Crystal Palace iritsinda ku munota wa mirongo tatu na karindwi, mu gice cya kabiri haje kubonekamo ibitego bitatu bitsinzwi na Leandro Trossard ndetse na Gabriel Martinelli watsinze ibitego bibiri byose.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.