Iradukunda Julienne wo mu Mudugudu wa Rwarucura, Akagari ka Mbare, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, arashimira Kigali Today ku buvugizi yamukoreye, agahabwa ibitunga abana ndetse n’isambu yo guhingamo.
Tariki ya 01 Kanama 2020, Iradukunda Julienne yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today agahinda yari afite, aho umugabo yamutanye abana babiri n’inda y’imvutsi agatwara imitungo yose harimo imyaka bari bejeje n’amafaranga, ndetse akamwambura n’umurima bahingaga akishakira undi mugore.
Tariki ya 04 Kanama 2020, ubuyobozi bw’Umurenge wa Karangazi bwagiye gukemura iki kibazo, maze busaba umugabo we Zihuramye Aimable kujya amuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 bya buri kwezi kugira ngo abone icyo agaburira abana, ndetse asubizwa umurima ungana na hegitari yari yambuwe.
Iradukunda Julienne ashimira Kigali Today ku buvugizi yamukoreye kuko ngo ikibazo cye umuryango yashatsemo wari waranze kugikemura, kimwe n’urwego rw’umudugudu yari yiyambaje.
Ati “Sinabona uko mbivuga, sinabona icyo mbaha ariko Imana izabampembere. Ikinyamakuru cyanyu cyaramfashije ubu mfite icyizere ko nzabaho neza, imbaraga nari nabuze nongeye kuzibona. Ndananiwe sinari bushobore kugera ku murenge nta n’amafaranga yo gutega nari mfite, ariko mukomeze mufashe abababaye”.
Iradukunda Julienne avuga ko amafaranga ubuyobozi bwasabye umugabo kujya amuha aya mbere yayabonye ibibazo yari afite akaba yumva birimo kugabanuka.
Nubwo nta rupapuro rw’uko ikibazo cye cyarangijwe ariko yizera ko ibyo yemerewe azakomeza kubibona kuko abayobozi batamurenganya. Ashimira kandi ubuyobozi bw’Umurenge wa Karangazi kubera ko bwumvise ikibazo afite bukagikemura kandi neza.
Muri Kamena uyu mwaka wa 2020, ni bwo Zihuramye Aimable umugabo wa Iradukunda Julienne, yapakiye imodoka imyaka yari mu nzu yose ndetse abikuza n’amafaranga ibihumbi 400 byari kuri konti yishakira undi mugore.