Irambona Eric wari umaze imyaka 8 muri Rayon Sports yerekeje muri Kiyovu

Kapiteni wungirije muri Rayon Sports Irambona Eric ateye umugongo ikipe yamureze Rayon Sports yerekeza muri mukeba w’igihe kirekire ari we Kiyovu Sports.


Nk’uko byatangajwe n’ikipe ya Kiyovu Sports ibinyujije kuri Twitter, yagize ati “Irambona Eric wakiniraga Rayon Sports amaze kudusinyira imyaka ibiri. Wakoze Eric kuza iwacu, ntabwo uzigera wicuza ku cyemezo wafashe.”

Eric Irambona abaye umukinnyi wa kabiri uguzwe na Kiyovu Sports nyuma ya Babua Samson, ndetse hakiyongeraho abandi bakinnyi batatu b’urucaca bongereye amasezerano ari bo : Kapiteni Serumogo Ally, myugariro Mbogo Ally na Ishimwe Saleh.

Irambona Eric ni we mukinnyi wari umaze imyaka myinshi muri Rayon Sports aho yari amaze imyaka umunani akinira ikipe nkuru. Yazamuwe mu mwaka wa 2012 aho yari avuye mu ikipe y’abato yabaga i Nyanza.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.