Irinde aya makosa uko ari 7 igihe uhuye n’umuntu bwambere utazahasebera

Guhura n’umuntu bwambere biri mu bintu ukwiye kwitwararika mu buryo ubwo aribwo bwose  , dore ko ahanini iyo uhuye n’umuntu bwambere isura umweretse niyo ashobora kujya agufatamo ubuziraherezo , akaba yakuba cyangwa se akagusuzugura , ushobora guhura n’umuntu bwa mbere uko wamwitwayeho bigatuma agufata neza cyangwa nabi.

Aha akaba ariyo mpamvu twifashishije abahanga mu myitwarire ya muntu mu kujya inama , maze batwereka ibintu 7 ugombwa kwitwararika mu gihe ugiye guhura n’umuntu ari ubwambere , ukabasha kwitwara neza kuburyo bitakwangiriza izina cyangwa n’isura.

1.Irinde kuvuga ibintu byinshi bidahuye; Kuvuga cyane ni kimwe mu makosa abenshi bakunda gukora. Bitewe n’uko umuntu cyangwa abantu muhuye bwa mbere utazi ikibabangamira cyangwa ikitababangamira, gerageza ukoreshe amagambo make kuko ushobora kuvuga cyane bikarangira ubangamiye abo muri kumwe kuruta ko wavuga bike bishoboka ukabanza ukamenya abo muri kumwe icyo bakunda

2.Irinde kuvuga byinshi ku bijyanye n’ubuzima bwawe; ubushakashatsi bwatanzwe na ‘Indian times’ bugaragaza ko atari byiza gutanga umwanya wo kuba uwo mwahuye bwa mbere amenya byinshi ku buzima bwawe kuko ntiwamenya icyo agendereye, ibi bigufasha kubanza ukamenya uwo mwahuye uwo ari we cyangwa uko yagufata mu gihe ubimubwiye.

3.Gabanya kugaragaza ubwibone cyane: iyo uhuye n’umuntu bwa mbere sibyiza ko amenya ibyo ufite byose kuko singombwa, aha usanga abenshi barata akazi kabo cyangwa amafaranga bafite, gusa ibi singombwa ko umuntu muhuye bwa mbere abimenya ahubwo muganirize iby’ingenzi ubona ko bikwiye

4.Gukoresha telefone yawe cyane: Nibyiza kubika telefone yawe ugaha umwanya abo muri kumwe cyangwa uwo muri kumwe kuko iyo uyikoresheje cyane bisa nkaho waburiye umwanya uwo mwahuye akaba yakubonamo isura itari nziza

5.Gerageza gukoresha ururimi mwese mwumva; aha iyo ari ubwa mbere muhuye ugerageza gukoresha ururimi mwese mwumva kugira ngo mutaza gusobanya ibi bigaragaza icyubahiro uba uhaye uwo muri kumwe utamugoye cyane

6.Ambara neza ; Mu gihe ugiye guhura n’umuntu bwa mbere gerageza wambare neza ku buryo utari bube ubangamiwe kandi uri bube uri mwisura nziza itatuma bagushyira mu cyiciro runaka cyaba cyiza cyangwa kibi

7.Impumuro yawe; Irinde kwitera imibavu myinshi gusa na none ugerageze ube ufite impumuro nziza ishobora gutuma utabangamira uwo mwahuye, aha ashobora kuba adakunda uwamwegera afite impumuro y’imibavu ikabije cyangwa anayikunda, aha rero kuko uba utabizi gerageza uge wisiga imibavu iri mu rugero itamubangamira, bizagufasha gusiga isura nziza n’abo mwari muri kumwe.

Irinde gukoresha cyane telephone mu gihe uri kumwe nundi, sibyiza!

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.