Irinde ‘Nakererewe reka mfate akamoto’ – CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, asaba Abanyarwanda bakunda gutega moto kwirinda ubwira buterwa no gukererwa muri gahunda zabo, bagategeka umumotari kwihuta cyane kuko bishobora guteza impanuka.

Abadiventiste biyemeje gufatanya na Polisi mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro

Abadiventiste biyemeje gufatanya na Polisi mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro

Yabibasabye kuri uyu wa 16 Gashyantare 2020, ubwo yatangizaga ubufatanye muri gahunda ya Gerayo Amahoro n’Itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, igikorwa cyabereye mu rusengero rw’iryo torero ruherereye i Remera mu Karere ka Gasabo.

CP Kabera yavuze ko iyo ubwiye umumotari ngo yirukanke bituma akora amakosa menshi mu muhanda ari byo biteza impanuka yakugiraho ingaruka.

Agira ati “Irinde kwirukansa umumotari bitewe n’impamvu zawe bwite, niba wakererewe ibyo si impamvu yo kwirukanka kuko ushobora kutagera aho ujya. Umuntu akaguhamagara mufitanye gahunda uti ‘nakererewe reka mfate akamoto nihute’, ese iyo moto ifite umuhanda wayo”?

CP Kabera yasabye abatega moto kwirinda kwihutisha abamotari kuko biteza impanuka

CP Kabera yasabye abatega moto kwirinda kwihutisha abamotari kuko biteza impanuka

Ati “Uwo muhanda ufite ibyapa, urimo ibindi binyabiziga n’abanyamaguru ariko ngo karihuta. Ni hahandi ako kamoto kagenda gakatakata mu binyabiza, uko ni ugushyira ubuzima bwawe mu kaga kandi umuryango wawe ugukeneye n’igihugu muri rusange”.

Yakomeje yibutsa abagenda kuri moto kwambara neza ingofero zabugenewe(casque), bakazifunga neza kuko aribwo zizabarindira umutwe mu gihe habaye impanuka, cyane ko ngo hari benshi bazambara byo kwikiza.

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventiste mu Rwanda akaba n’umuvugizi waryo, Pasiteri Byiringiro Hesron, yasabye ababyeyi ndetse n’abandi bapasiteri gushyira muri gahunda zabo za buri munsi gahunda ya Gerayo Amahoro.

Pasiteri Byiringiro Hesron

Pasiteri Byiringiro Hesron

Ati “Babyeyi muri hano, ndagira ngo mu ishami ry’umuryango muzajye muganira kuri iyo gahunda. Mu itorero iyo tugiye gutangira amavuna habanza umuganga wigisha, ndagira ngo azajye abanza yigishe iby’umuhanda hanyuma akomeze, ba pasiteri rero ndagira ngo iyo gahunda ishyirweho”.

Ati “Iyo mwigisha abizera ntimuba mwifuza ko bazagera mu ijuru amahoro! Yazagera mu ijuru ate atageze wenda n’i Nyagatare amahoro? Ntabwo byashoboka”.

Pasiteri Byiringiro yemereye Polisi ko Radiyo y’iryo torero, Ijwi ry’Ibyiringiro, igiye kuzashyiraho umwanya wo kuvuga kuri Gerayo Amahoro. Yanasabye korali ya ‘Ambassadors’ na yo y’iryo torero guhimbira indirimbo gahunda ya Gerayo Amahoro kandi ikazajya iririmbwa no mu gihe cy’amasengesho.

Korali Ambassadors yiyemeje guhimbira indirimbo gahunda ya Gerayo Amahoro

Korali Ambassadors yiyemeje guhimbira indirimbo gahunda ya Gerayo Amahoro

Ndiramiye Steven uririmba muri korali ya Ambassadors, yavuze ko kuba iyo gahunda yigishirijwe mu rusengero ari ingenzi, cyane ko na we akunze gutega moto akihutisha uyitwaye.


Ati “Ni byiza kuba ubu butumwa babutangiye hano, jyewe njya ntega moto wenda nakererewe kuza muri korali nkabwira umumotari ngo yihute. We akora uko ashoboye akabona aho anyura tukihuta ariko mbonye ko ari amakosa kuko ari byo bikunze guteza impanuka, n’abandi babireke”.

Mbere y’uko ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro butangira, mu Rwanda habaga impanuka zisaga 5000 buri mwaka, abantu 500 zikabahitana. Icyakora kuva iyo gahunda yatangira muri Gicurasi 2019, impanuka zagabanutseho 27%, nk’uko CP Kabera yabivuze, akanemeza kandi ko 80% by’impanuka zakwirindwa mu gihe abantu bakurikije amategeko agenga umuhanda.


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ritangaza ko impanuka zo mu muhanda zihitana abantu miliyoni imwe n’ibihumbi 350 buri mwaka ku isi.



Inkuru bijyanye:

Amafoto: Gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ yakomereje mu itorero ry’Abadiventiste

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.