Icyorezo cya coronavirus gikomeje gusakara ku isi gitumyei rushanwarya Euro n’irya Copa America yagombaga gukinwa mu mpeshyi yimurirwa umwaka utaha.
Aya marushanwa yombi ni amwe mu marushanwa akomeye ahuza amakipe y’ibihugu mu mupira w’amaguru yari ateganyijwe mu uru mwaka.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi ryimuye Igikombe cya Euro cyagombaga kuzakinwa kuva tariki ya 12 Kamena kugera 12 Nyakanga kugira ngo hazaboneke umwanya wo gusoza amashampiyona n’andi marushanwa y’amakipe y’imbere mu bihugu kuri ubu yahagaristwe kubera coronavirus.
Igikombe cya Euro kimuriwe tariki ya 11 Kanama kugera tariki 11 Nyakanga 2021 ikaba ari inshuro ya mbere iri rushanwa ryimuwe mu myaka 60 rimaze aho rikinwa rimwe mu myaka ine.
Uretse igikombe cya Euro kandi,icyorezo cya coronavirus cyimuye irindi rushanwa ryari ritgerejwe mu mpeshyi ni irushanwa rya Copa Amerika rihuza amakipe yo mu majyepfo yumugabane w’America naryo ryimuriwe umwaka utaka rikazabera igihe kimwe n’igikombe cya Euro hagati ya tariki 11 Kanama na tariki 11 Nyakanga 2021.
Ubucucike bw’amarushanwa muri 2021
Kwimura aya marushanwa bishobora gutuma amarushanwa imikino myinshi igonganira umwaka utaha wari usanzwe urimo andi marushanwa mpuzamahanga nk’igikombe cy’isi cy’amakipe atari ay’ibihugu (clubs) kizatangira guhatanirwa n’amakipe 24 guhera tariki ya 31 Gicurasi kugera tariki ya 8 Kamena, Igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu gitaganijwe gukinirwa muri Cameroun guhera tariki ya 9
Mutarama kugera tariki ya 6 Gashyantare.
Icyorezo cya coronavirus cyatangiriye mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize kimaze guhungabanya imikino ku isi hose aho biteganyijwe ko n’Amarushanwa ya Olempike agomba kubera i Tokyo mu Buyapani uyu mwaka ashoora kwimurwa.
Mu Rwanda kugeza ubu abantu barindwi nibo bimaze kwemezwa ko banduye iyi ndwara ibikorwa byose bihuriza hamwe imbaga bikaba harimo n’amarushanwa yose akinirwa imbere mu gihugu bikaba yarahagaritswe.
Amakipe y’u Rwanda nayo yagombaga kwitabira amarushanwa mpuzamahanga mu
mezi ya vuba akaba yarameshejwe ko atakiyitabiriye.