Kuri iki Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020, Umuyobozi w’Idini ya Islam mu Rwanda (Mufti) Sheikh Hitimana Salim yayoboye isengesho rya Eidil Fitri 2020. Isengesho no kwizihiza umunsi mukuru byakozwe mu buryo budasanzwe, haba mu Rwanda no mu bihugu byinshi ku Isi kubera impamvu zo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.
Isengesho ku rwego rw’igihugu ryayobowe na Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim kuri Radio na Television by’igihugu, Abayislamu bakaba basabwaga gukorera isengesho mu ngo zabo maze bagakurikira ubutumwa nyamukuru bw’umunsi bagezwagaho na Mufti w’u Rwanda.
Ubutumwa bw’umunsi bwibanze ku kwimakaza imibanire myiza hagati y’Abayislamu ubwabo ndetse no ku batuye Isi muri rusange, Mufti w’u Rwanda akaba yaboneyeho no kwibutsa Abayislamu gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus.
Mufti kandi yashimangiye ko umuyislamu mwiza ari we munyarwanda mwiza u Rwanda rwifuza kuko inyigisho z’idini ya Islam zuje indangagaciro ikiremwa muntu kizahora gikeneye kugira ngo kigire ubuzima bwiza.
Mufti yatanze urugero ku mvugo y’Intumwa y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) aho yavuze iti: “Ubwo muzabona umudugudu runaka wagezwemo n’icyorezo muramenye ntimuzahegere kugeza igihe icyo cyorezo kizarangirira.”
Ibyo bikaba ari igisubizo kuri uyu munsi aho abatuye Isi basabwa kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Mufti akaba yaboneyeho n’umwanya wo gusabira abatuye Isi, asabira u Rwanda n’Abanyarwanda ubuzima buzira umuze by’umwihariko ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame udahwema guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda n’icyabateza imbere.
Ku mbuga nkoranyambaga na ho hakomeje kwandikwa ubutumwa bwifuriza Abayislamu umunsi mwiza wa Eidil Fitri. Muri bwo harimo ubw’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Senat Hon. Dr. IYAMUREMYE Augustin, mu izina rya Sena y’u Rwanda akaba yifurije Abayislamu bo mu Rwanda umunsi mwiza wa Eidil Fitri, abifuriza amahoro n’ibyiza byose mu gihe bishimira umunsi mukuru kandi bitwararika.
The President of the Senate @Iyamuremye_A and the Senate of #Rwanda wish “Eid Mubarak” to all Rwandan Muslims. Wishing peace and everything good to all who are celebrating while staying safe.#EidMubarak pic.twitter.com/udvODQMLRH
— Senate of Rwanda (@SenateofRwanda) May 24, 2020
Ni inkuru ya Islamrwanda.org