Ishoka muragura?

Umugabo yakekaga ko umugore we ashobora kuba amuca inyuma ariko yarabuze uburyo amufata, nuko umunsi umwe ahimba imitwe amubeshya ko agiye muri mission kandi azamarayo icyumweru. Umugore n’umutima mwiza amufasha kuzinga aranamuherekeza yewe, abonye agiye ahita yihamagararira Korode ati “Ihute irungu riranyishe, ikigabo cyanjye ubu cyagiye.”, nyuma y’amasaha macye bumva umu aje n’imirindi myinshi akomanga cyane ati “Ndabafashe noneho uyu munsi ntimuncika, mufungure mbereke sha! “, kumbe wa mugabo wari wabeshye ko agiye muri mission, yari yakatiye mw’isoko agura agashoka gatyaye neza. Nuko korode araza arafungura ati “ni iyihe nyana y’imbwa iri kudusakuriza?”, Ka kagabo kabonye korode n’ibituza bye n’ukuntu ari ijeya karagagara, korode ati “ushaka iki wa kagabo we?”, mw’ijwi rituje ka kagabo kati “Ishooka muragura Boss?”

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.