Ishoramari rishyirwemo ubwenge, Sadate asabwa kwiyunga n’abafana – Ibitekerezo by’abafana

Abakunzi batandukanye ba Rayon Sports baganiriye na Kigali Today bagira icyo bavuga nyuma y’uko Komisiyo y’ubujururire muri FERWAFA igize umwere umuyobozi w’iyi kipe, Munyakazi Sadate.


Uwitwa Niyigaba Anastase yavuze ko ishoramari rigomba gushyirwamo ubwenge. Yagize ati “Biriya twari tubyiteze kuko bariya bagabo ni umutego bari bateze wo kumwirukana. FERWAFA ntacyo yari kurenzaho kuko Sadate yabatanze ibukuru. Buriya umupira w’amaguru si intambara bariya bagabo bagateye intambwe ya mbere bakamwegera bakamufasha kubaka nta guhangana. Ishoramari rijyane n’ishorabwenge urebe ko bitagenda neza.”

Uwitwa Hakizayezu Alain avuga ko yatunguwe n’imyanzuro yatangajwe atanga n’inama. Yagize ati “Ku bwanjye umwanzuro wa komisiyo y’ubujurire wantunguye, sinari niteze ko yakurirwaho ibihano kuko mbona bizatuma abayobozo b’amakipe (clubs) bakomeza gukora ibyo bashatse kuko badahanwa. Birerekana ko FERWAFA itinya amakipe makuru. Yagombaga guhabwa hejuru y’amezi 6 kuko ibyo yakoze mbona ari nko kugonganisha abafana ba Rayon Sports na FERWAFA kandi n’ubusanzwe umubano wabo urangwamo kutavuga rumwe ku myanzuro ifatwa.”

Yongeyeho ati “Rero iyo nka biriya bivuzwe n’umuyobozi bigera mu bafana bo hasi bigakurura urwikekwe ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kandi bidakwiye. Kuba ababariwe na FERWAFA, mbona bidakuyeho ibyo ashinjwa n’Abareyo kuko ikigaragara ni uko ikipe agiye kuyihindura ikipe irwanira imyanya runaka kurusha gushaka igikombe.”

Hakizayezu yasoje atanga inama ku bo bireba. Ati “Nasoza musaba kwicarana n’abayoboye Rayon Sports mbere ye akabasaba imbabazi kuko yabasize isura mbi kandi ikiriho bitangiye ikipe kuko ni bo dukesha izina dufite uyu munsi. Ikindi niba akunda ikipe ashake uko mu bafana hagarukamo ubumwe.”


Uwitwa Murego Philemon, kuri we asanga amatsinda y’abafana akeneye gushyigikira ubuyobozi buriho. Yagize ati “Mbona n’ubundi yari umwere kandi kwiyunga n’abafana ntacyo bapfuye ubu igikenewe ni ukureba uruhare rwa buri munyamuryango kugira ngo ikipe ibeho, naho abanyamuryango bumva ko bakwicara hariya umuntu akazana umutungo we bikarangirira aho nibwira ko atari byo. Dukeneye gufatanya n’ubuyobozi.”

Yakomeje agira ati “Ndakangurira amatsinda y’abafana ( Fan Clubs ) zitandukanye kongera gukora dushyigikira ubuyobozi.”

Munyakazi Sadate yahanwe na Komisiyo y’imyitwarire ya FERWAFA amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru imushinja gutesha agaciro ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda . Ku wa kane tariki ya 11 Kamena 2020 Komisiyo y’ubujurire yavanyeho ibyo bihano imugira umwere.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.