Ubuyobozi bw’ishuri ’Hope Haven Rwanda’ riherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, bwatanze ibyo kurya ku baturage batishoboye batuye mu midugudu itandatu igize Akagari ka Rudashya, byose bifite agaciro ka miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.
Ishuri rya Hope Haven Rwanda ryashinzwe n’Umunyamerika, risanzwe rifasha abana bavuka mu miryango ikennye bakiga batishyura, ndetse n’ababyeyi babo bagabwa imirimo inyuranye muri iryo shuri, bakayihemberwa.
Muri ibi bihe u Rwanda rwashyizeho ingamba zo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, iryo shuri ryatekereje ku miryango ikennye ituye mu Kagari ka Rudashya rikoreramo muri rusange, ariko rinatekereza ku miryango y’abana b’abakene baryigamo by’umwihariko, ritekereza kubafashisha ibyo kurya.
Ibyo kurya byatanzwe bigizwe n’umuceli, akawunga, ibishyimbo, umunyu ndetse n’ibikoresho by’isuku.
Umuyobozi ushinzwe imiryango muri Hope Haven Rwanda, Priscillah Kembabazi, avuga ko ubusanzwe inshingano za Hope Haven Rwanda, ari ugufasha imiryango cyane cyane abana, kuko igihe ugaburiye umwana uba ugaburiye umuryango wose muri rusange.
Avuga ko kuva kuwa mbere tariki ya 31 Werurwe 2020, batangiye gufasha abaturage bo mu Kagari bakoreramo batishoboye, mu rwego rwo gufatanya na Leta y’u Rwanda guhangana n’ikwirakwizwa rya Coronavirus.
Agira ati “Iki ni icyorezo cyagwiririye igihugu cyose muri rusange. Ni yo mpamvu twatekereje gukoresha imbaraga zacu zose n’amasengesho yacu yose, kugira ngo dufashe iyi miryango iri kwicwa n’inzara”.
Uyu muyobozi avuga ko iki gikorwa bazagikomeza uko ubushobozi buzagenda buboneka, mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage bari batunzwe no guca inshuro, bakabasha kuguma mu ngo zabo, hubahirizwa amabwiriza ya Leta agamije gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus.
Mukashyaka Odette, umwe mu baturage bahawe ibyo kurya, afite umuryango w’abantu barindwi, kandi yari asanzwe anakorana n’ishuri Hope Haven Rwanda.
Avuga ko mu muryango wabo baryaga ari uko avuye guca inshuro we n’umugabo we, ku buryo muri iyi minsi ishize imirimo imwe n’imwe yarahagaze bari babayeho nabi cyane.
Uyu mubyeyi ashimira abayobozi ba Hope Haven Rwanda, ku bw’umutima mwiza bagize bagafasha Abanyarwanda, birengagije ko no mu gihugu cyabo hari umubare munini w’abantu bibasiwe n’icyorezo cya Coronavirus.
Ati “Ndashimira ubuyobozi bw’iki kigo. Mbona bakorana n’Imana, kuko urukundo bagira nta wundi muntu wapfa kurushyikira. Turumva n’iwabo muri Amerika abantu barapfa, ariko bakavuga bati reka dufashe Abanyarwanda”.
Undi mukecuru na we wahawe ibyo kurya, ati “Ntababeshye hashize nk’icyumweru n’igice ntacyo kurya mfite, n’imyenda ntiyari ikinkwira. Ubu rero murabona abagiraneza bampaye icyo kurya, ngiye kurya, nywe agakoma mererwe neza. Imyenda noneho iranjyamo”.
Muri rusange iri shuri rimaze gufasha abaturage 400 batuye mu midugudu itandatu igize Akagari ka Rudashya, ariko ubuyobozi bwaryo buvuga ko uko hazakomeza kuboneka ubushobozi bazakomeza gufasha n’abandi bakeneye ibyo kurya muri ibi bihe bidasanzwe byo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus.