Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko Ishuri rya King David Academy riri mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, ritazafungurwa mu gihe cyose amazi ataruka mu nyubako zaryo atarubakirwa.
Abaturage batuye hepfo y’iryo shuri ndetse n’ivuriro ryitwa ‘Legacy Clinic’ bareze King David Academy, barishinja kohereza amazi mu butaka buri hepfo yaryo, none bwatangiye kubaridukira kuko ayo mazi yabugiyemo bukoroha.
Uwitwa Nteziryayo Richard uyobora Isibo irimo abaturage basenyewe n’inkangu hepfo ya King David Academy, avuga ko ikibazo cyatangiye gukomera mu mpera z’umwaka ushize ubwo Ishuri King David ryoherezaga amazi mu byobo bitubakiye, amazi y’imvura amaze gutosa ubutaka atera umuhanda kuriduka.
Nteziryayo yakomeje agira ati “Umubyeyi witwa Anet uyobora King David, abaturage bose bahana imbibi na we aboherezaho amazi mabi ndetse n’ay’imvura, guhera ku muturage witwa Dr. Bideri Ishuheri, Bizumuremyi Isaac, Gerard Nyirinkindi we akaba amaze gusenyerwa inzu, ndetse n’ivuriro Legacy Clinic”.
Ati “Ririya shuri ni ikigo kinini gifite abanyeshuri benshi, ntabwo wavuga ko amazi ava ku nyubako zacyo cyangwa mu bwogero bw’abanyeshuri no mu bikoni, ngo wayohereza mu gihuru hanze y’ikigo, hakenewe inyubako zitunganya amazi (water treatment plant), kandi ni zo ubuyobozi bwamusabaga”.
Nyuma yo gusenyerwa inzu, Gerald Nyirinkindi yabwiye Kigali Today ko Umuyobozi wa King David Academy yamusuzuguye akanga kugira icyo amusubiza, igihe yamutakiraga amubwira ko amazi ava muri iryo shuri agiye kumusenyera.
Nyirinkindi yagize ati “Abayobozi ni bo barengera abafite ingufu nke, naho ubundi njyewe yanze kunsubiza kuko yamfashe nk’insina ngufi, ntabwo yansuzugura ngo asuzugure n’ubuyobozi ngo bimugwe amahoro”.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa King David Academy, Mutamuriza Anet na we yabwiye Kigali Today ko nta kibazo afite cy’amazi asenyera abaturage, kuko ngo hashyizweho ruhurura itwara ay’imvura, ayakoreshejwe na yo ngo yayacukuriye ibyobo, ayo mu bwiherero na yo akaba afite ibyitwa ‘fosse sceptiques’ atemberamo.
Ati “Dufite ubutaka bunini cyane bungana nka metero 100, ni bwo bwagiyemo amazi ava mu nyubako z’abakobwa biga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, andi mazi ava mu bahungu yo yoherezwa hirya mu muhanda w’amabuye, ntaho ahurira n’abaturage”.
Icyakora Mutamuriza yemera ko nta byobo bitunganya amazi yakoreshejwe (treatment plant) bafite muri King David Academy, kandi bikaba ari byo basabwa n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.
Yakomeje agira ati “Nta mazi na make amanuka aho hepfo, uwo Gerald aturanye n’Ibitaro bya Legacy, bombi batuye mu gishanga, ibyo ni byo bibagiraho ingaruka, batuye mu gishanga”.
Ati “Abo baturage bandi bavuga, ni abashatse kwifatanya na Legacy kugira ngo bayihe ubufasha, ariko njyewe nta kibazo na kimwe mfitanye n’abaturage”.
Umuyobozi ushinzwe Ubungenzuzi bw’Imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Architect Enan Habiyambere, avuga ko bari barasabye King David Academy kubaka ibyobo bitunganya amazi ava muri icyo kigo hamwe na ruhurura itwara ay’imvura, ariko bakinangira.
Habiyambere akomeza avuga ko basabye ubuyobozi bwa King David Academy gusiba ibyobo byoherezwagamo amazi ava muri iryo shuri, na byo ntibabikora, bikaba ari byo nyirabayazana wo guteza inkangu zirimo kuridukira Ivuriro rya Legacy n’abandi baturage.
Yakomeje agira ati “Banze gusiba ibyo byobo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufata umwanzuro wo kubyisibira kugira ngo byibura duhagarike ziriya nkangu, nyuma yaho tuzatangira gushaka icyakorwa.
Ubu ntabwo wavuga ngo iri shuri rirafungura uyu munsi ridafite ibikorwa bimwe by’ibanze, ntiwashyira abanyeshuri mu buryamo mu gihe amazi y’ubwogero baza gukarabiramo ntaho ajya, twari twabasabye ibyobo bitunganya amazi (treatment plant)”.
Habiyambere yakomeje avuga ko Ivuriro Legacy Clinic ritubatse mu gishanga nk’uko umuyobozi wa King David abivuga, kuko imbago z’igishanga zigaragazwa ku ikarita.