Isi ya ruhago mu kababaro k’urupfu rwa Pape Diouf wazize Coronavirus

Umunya-Senegal Pape Diouf wigeze kuyobora ikipe ya Olympique de Marseille yo mu Bufaransa yitabye Imana ku wa kabiri tariki 31Werurwe 2020 i Dakar muri Senegal mu bitaro yari arwariyemo nyuma yo kwandura Coronavirus.

Pape Diouf

Pape Diouf

Mababa Diouf wari uzwi nka Pape Diouf yavutse tariki ya 18 Ukuboza 1951 avukira Abéché, mu gihugu cya Tchad aho se w’umunya-Senegal yakoraga.

Pape Diouf wari ufite imyaka 68, yabanje kuba umunyamakuru nyuma aba uhagarariye inyungu z’abakinnyi (agent) mbere yo kuyobora ikipe ya Olympique de Marseille yo mu Bufaransa kuva muri 2005 kugera muri 2009.

Kimwe mu byo yibukirwaho muri Olympique de Marseille ni uko yubatse ikipe yatwaye igikombe cya shampiyuona y’Abafaransa nyuma y’imyaka 17 itazi uko igikombe gisa.

Inkuru y’urupfu rwe yababaje benshi baba abahuye na we n’abataragize ayo mahirwe.
Guhera ku bayobozi bakuru nka Perezida wa Senegal Macky Sall,gukomeza ku bakinnye kera n’abagikina ubu, abanyamakuru, abafana n’abandi mu ngeri zitandukanye bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rwa Pape Diouf.

Ikipe ya OLympique de Marseille yahesheje igikombe cya shamiyona ubwo yayiyoboraga yagize iti “Pape azahora mu mitima y’abakunzi ba Marseille bose nk’umwe mu bantu bakomeye bubatse amateka y’ikipe yacu.”

Kylian Mbappé ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain yanditse kuri Twitter ati “Nta mwanya w’ubukeba iri joro, mbabajwe cyane n’urupfu rw’igihangange mu mupira w’amaguru”.

Habib Beye wigeze gukina umupira w’amaguru ubu akaba ari umunyamakuru ati “Yanyitaga umuhungu we, nanjye nkamwita Data.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umukunzi wa ruhago, Ambasaderi Nduhungirehe Olivier na we kuri Twitter yagize, ati “Mbabajwe cyane n’urupfu rwa Pape Diouf, umunya-Senegal wahoze ari Perezida w’ikipe ya Olympique de Marseille. Abafana bose bazahora bagushimira.”

Frederick Kanoute, umwe mu bakinnyi b’amateka bafashijwe na Pape Diouf ati “Nakiranye akababaro gakomeye inkuru y’urupfu rwa Pape Diouf. Yambaye hafi kuva mu ntangiriro zanjye kandi indangagaciro ze ziruta kure imirimo yari afite.”

Samir Nasri kuri Instagram ati “Abantu bake mu buzima bwanjye bw’umupira w’amaguru bankoze ku mutima bahindura ubuzima bwanjye nk’uko wabikoze.”

Benjamin Mendy ati “NI igihombo gikomeye ku mupira w’amaguru w’u Bufaransa ndetse n’umugabane wa Afurika.”

Ikipe ya AS Saint-Étienne iti “Umupira w’amaguru w’Abafaransa utakaje umwe mu bahanga bawo.”

Perezida wa Olymique Lyonnais Jean-Michel AULAS ati “Pape yabaye Perezida ukomeye, ukora akazi neza, wubaha kandi wubashywe, namwubahaga bikomeye.”

Umunya-Ghana André Ayew Dede, ati “Data, Sogokuru, umujyanama wanjye, uruhukire mu mahoro.”

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.