Isiganwa “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2020” ryasubitswe

Isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally ryagombaga kuba mu kwezi gutaha ryamaze gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus


Ni isiganwa ryagombaga gukinwa ku nshuro ya 20, isiganwa ubusanzwe rikunze kunyura mu turere twa Bugesera na Gasabo, gusa umwaka ushize rikaba ryari ryanyuze no mu bice by’akarere ka Rwamagana.

Nyuma yo kubiganira na Ministeri ya Siporo, ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku mamodoka, abashinzwe gutegura Rwanda Mountain Gorilla Rally bamaze gufata umwanzuro wo gusubika iri siganwa rikundwa na benshi kugeza igihe kitazwi, bitewe n’icyorezo cya Coronavirus kitaragabanya ubukana kugeza ubu.

Iri siganwa ribaye isiganwa rya kabiri risubitswe muri uyu mukino, nyuma y’isiganwa rizwi nka Nyirangarama Rally ryagombaga gutangiza umwaka w’imikino mu isiganwa ry’amamodoka mu Rwanda, iri suganwa rikaba ryari riteganyijwe Tariki ya 21 Werurwe 2020

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.