Umujyi wa Kigali uratangaza ko isoko rya Nyabugogo rizwi nko Kwa Mutangana n’amaduka arikikije bizafungurwa ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2020.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasobanuye ko iri soko rigiye gufungurwa nyuma y’igenzura ryakozwe n’inzego z’ubuzima ndetse n’imyiteguro y’abasanzwe barikoreramo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Icyakora nubwo rigiye gufungurwa, hafashwe ingamba zo kugabanya ubucucike muri iryo soko.
Kugira ngo ubwo bucucike bugabanuke, amaseta yongerewemo atari asanzwe mu myubakire yaryo agomba kuvanwaho ndetse n’abacururizaga mu nzira ku buryo umuntu yinjira bimugoye bakahava.
Umujyi wa Kigali wasobanuye ko abarikoreragamo ubucuruzi bw’imboga n’imbuto n’ababiranguza bo bazakomeza gukorera ku Giticyinyoni.
Abaranguzaga ibirayi bo bazakomeza gukorera mu Nzove.
Biteganyijwe ko mu isoko hazajya hakoreramo 50% by’abari basanzwe barikoreramo, bakazajya basimburana, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Isoko ryo mu Mujyi (Kigali City Market) n’iryo Kwa Mutangana, yombi aherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yafunzwe guhera tariki 17 Kanama 2020.
Ayo masoko yafunzwe nyuma y’uko byari byemejwe n’inzego z’ubuzima ko yagaragayemo umubare munini w’abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus.
Icyakora isoko ryo mu Mujyi ryaje kwemererwa gufungura guhera ku wa Kane tariki 03 Nzeri 2020, ariko isoko ryo kwa Mutangana-Nyabugogo ryo rikomeza gufunga.