Isoko ryo mu Mujyi (Kigali City Market) rizafungurwa ku wa Kane

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko isoko riherereye rwagati mu Mujyi rizwi nka Kigali City Market rizafungurwa ku wa Kane tariki 03 Nzeri 2020. Ni mu gihe isoko rizwi nko kwa Mutangana-Nyabugogo rizakomeza gufunga.

Kigali City Market

Kigali City Market

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali riravuga ko abakoreraga muri ayo masoko yari yarafunzwe bapimwe, n’abo bahuye na bo bagakurikiranwa ndetse n’inyubako zigaterwa umuti wo kuhasukura.

Ubuyobozi bw’isoko rya Kigali City Market bwasabwe ko mbere y’uko rifungurwa bubanza gutegura uburyo bunoze bwo gukaraba intoki, imirongo igaragaza abarigana aho banyura no kugabanya ubucucike bugaragaramo kandi bigakorwa bitarenze ku wa Gatatu tariki ya 02 Nzeri 2020.

Ku byerekeranye n’isoko ryo kwa Mutangana, abaricururizagamo n’abaharangurizaga ngo bazakomeza gukorera ahop bagenewe (Giticyinyoni na Nzove).

Nubwo isoko rya Kigali City Market ryemerewe gufungura, abarikoreramo ngo bazajya basimburana buri munsi ku buryo hazajya hakoreramo 50% by’abasanzwe bakoreramo.

Isoko rya Kigali City Market n’iry’ahazwi nko Kwa Mutangana, yombi aherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali yafunzwe guhera tariki 17 Kanama 2020.

Ayo masoko yafunzwe nyuma y’uko byari byemejwe n’inzego z’ubuzima ko yagaragayemo umubare munini w’abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.