Israel: Iminsi mikuru ya Pasika na Ramadhan yahinduye isura kubera COVID-19

Umujyi wa Yerusalemu muri Israel urafunze hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 mu gihe hari hategerejwe iminsi mikuru ngarukamwaka yabaga mu kwezi kwa kane.

Abapolisi ba Israel baragenzura uko gahunda ya guma murugo yubahirizwa mu mujyi wa Yerusalemu

Abapolisi ba Israel baragenzura uko gahunda ya guma murugo yubahirizwa mu mujyi wa Yerusalemu

Mu byumweru biri imbere, Yerusalemu iraba ikomeje ibihe byo gukaza ingamba zo guhangana na Coronavirus yugarije isi, mu bihe ubundi byari bisanzwe byarahariwe iminsi mikuru ijyanye n’iyobokamana.

Iyo minsi mikuru ni Pasika y’Abayahudi itangira mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 8 Mata, ikazakurikirwa no kwizihiza pasika y’Abakrisitu, nyuma haze Ramadhan y’Abayisilamu. Iyo minsi mikuru uko ari itatu mu bihe bisanzwe yajyaga ihuza ibihumbi by’abayoboke b’ayo madini kuri ubwo butaka butagatifu. Uyu mwaka ibintu byahindutse, kubera Coronavirus.

Bitandukanye n’uko byabaga bimeze mu kwezi kwa kane, ikibuga cy’indege cya Tel Aviv nticyongera kugwaho indege zabaga ziturutse mu mahanga yose zizanye abaje gukora umutambagiro kuri ubwo butaka butagatifu, usibye gusa abanya-Israeli, Abanyepalestine n’abanyamahanga bahatuye ni bo bonyine bemerewe kuba bari kuri ubwo butaka bwitwa butagatifu.

Abatuye muri Israel na bo ntibarashobora kumva uburyo ibintu byahindutse, kubera umuco bari bamenyereye wo kwizihiza iyo minsi mikuru, mu gihe ingamba zirimo iyo kuguma mu rugo zamaze gushyirwaho muri icyo gihugu kuva muri Werurwe, ndetse zikaba zakajijwe kurushaho nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe ku wa mbere tariki 6 Mata 2020.

Ingendo zitari ngombwa zari zibujijwe ariko noneho guhera ku wa gatatu tariki 08 kugeza ku itariki ya 10 Mata hashyizweho umukwabu n’igenzura rya Polisi harebwa niba byubahirizwa. Nta muntu wemerewe gukora urugendo rugera muri metero 100 aturutse aho atuye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.