Israel Mbonyi nta karuhuko mu gutanga ibyishimo.

Umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi tutashidikanya ko ubu ariwe muhanzi ukunzwe mu Rwanda yongeye yasohoye indirimbo nyuma y’iminsi irindwi asohoye indi.

Mu gitondo cyo kur’uyu wa kane tariki 28 Ukuboza 2023 nibwo Israel Mbonyi yashyize indirimbo hanze yise “NIYO”. N’indirimbo iryoheye amatwi dore ko irimo ubutumwa bwiza kandi ivuga ku gukora kw’Imana.

Iyi ndirimbo ije nyuma y’amateka amaze iminsi akoze kuri Noheri aho yujuje inzu ikomeye mu gihugu mu myidagaduro n’imikino ariyo BK ARENA ndetse dore ko n’amatike y’igitaramo ye yari yashize hakibura iminsi itatu ngo kibe. Israel Mbonyi niwe muhanzi wenyine w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wuzuza BK Arena ndetse unakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

NIYO ibaye indirimbo ya gatatu isohotse mu kwezi kumwe dore ko yasohotse nyuma y’indirimbo ebyiri arizo” Malengo na Jambo ariyo iheruka.

 

Facebook Comments Box

One Comment on “Israel Mbonyi nta karuhuko mu gutanga ibyishimo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.