Israel Mbonyi ugiye gutaramira abantu kwinjira ari ubuntu muri BK Arena , nawe nta n’atanu yahawe na Shalom Choir yo muri ADPR yabiteguye

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Kane tariki1 14 Nzeri 2023, cyabereye muri BK Arena,  Shalom Choir yumvikanishije mu mirimo y’Imana bakora inyungu zitava ku mafaranga. Avuga ko inyungu yabo ya mbere ‘niyo twamamaje ubutumwa bwiza’. Aha kandi banasobanuye uko byagenze ngo Israel Mbonyi yemere kuza kubafasha gutaramira abazaba bari aho ntamafaranga ahawe kandi anaturutse mw’itorero ritari ADPR.

Umuyobozi wa korari yavuze ko kuba igitaramo cyabo kwinjira ari ubuntu atari bishya mu bitaramo, kuko hari abababanjirije bakoze uyu murimo batishyuje, kandi n’ubu ntibacitse intege mu rugendo rwo kwamamaza Kristu.

Visi Perezida wa mbere wa Shalom choir, Rukundo Jean Luc, yagize ati “Twebwe rero iyo dutegura igitaramo nk’iki ntidushyireho kwishyuza hari abantu nk’uko twabivuze dutekereza dushaka [..]” Yavuze ko inyubako ya BK Arena ikunze kuberamo ibikorwa binyuranye bihuza urubyiruko, bityo ko kuri iyi nshuro bifuje guhura n’urubyiruko mu gikorwa kizafasha kwegerana n’Imana.

Ni igitaramo avuga ko bateguye bisunze icyanditse kiboneka muri Yohana 14:1 hagira hati ” Yesu ni inzira n’ukuri n’ubugingo “Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.”
Rukundo avuga ko abantu bari kunyura mu bihe bikomeye birushya umutima ari nayo mpamvu biyemeje gukoresha ijambo ry’Imana mu komora ibikomere ndetse Kandi avuga ko iyo baza guhitamo kwishyuza ‘hari abo tutari kubona’.

Yanavuze ko ibitaramo bakoreye mu bice bitandukanye birimo Karongi mu 2022, babonye gukizwa kw’abantu, bituma biyemeza kugeza iki gitaramo mu Mujyi wa Kigali. Ati “Inyungu yacu dushaka hano muri BK Arena ni uko abantu bakira bakabona Kristo uruhura umutima.”

Muri iki gitaramo kizaririmbamo umuramyi Israel Mbonyi wabaye ikimenyabose mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , akaba anabarizwa mu itorero ritari ADPR, abanyamakuru bifuje kumenya ayo uyu muhanzi yaba yarishyuwe ngo aze kubashyigikira.

Abari bahagarariye Shalom Choir muri iki kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko Israel Mbonyi bamugejejeho igitekerezo cya gahunda y’ivugabutumwa bafite maze bamubwirako kandi kwinjira bizaba ari ubuntu , ubundi abemerera ko azaboneka akifatanya nabo gukora ivugabutumwa kuri iki cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023.

 

Shalom Choir imaze imyaka myinshi ikora umurimo w’ivugabutumwa

Israel Mbonyi azafatanya na Shalom mu gutaramira abazaba bari muri BK Arena

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.