Abanyamakuru bari mu buyobozi bw’inzego zikuriye itangazamakuru mu Rwanda bemeza ko urwo rwego na rwo rwagizweho ingaruka mbi n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye imirimo myinshi ihagarara, bityo na rwo ntirwongere kubona ubushobozi.
Byavugiwe mu kiganiro cyanyuze kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 17 Mata 2020, cyahuje abo banyamakuru ndetse n’izindi nzego, aho baganiraga ku ruhare rw’itangazamakuru muri iki gihe cya Covid-19, ari na bwo bagarutse ku mbogamizi rihura na zo.
Abari muri icyo kiganiro bose ndetse n’abohereje ubutumwa bugufi bagaragaje ko itangazamakuru rigira uruhare runini mu gufasha abaturage kumenya uko birinda icyorezo cya Coronavirus, icyakora ngo ubushobozi buragenda buba buke ku buryo hari ibitangazamakuru bishobora kunanirwa.
Kakooza Nkuriza Charles (KNC) uhagarariye itangazamakuru ryigenga mu Rwanda, avuga ko ibitangazamakuru bisabwa imbaraga nyinshi ngo bigere ku nkuru kandi bitarimo kwinjiza ku buryo Guma mu rugo ikomeje byahura n’ibibazo bikomeye.
Agira ati “Ubu itangazamakuru riri mu bibazo by’ubukungu nubwo dukomeza tugakora kuko hafi 70% by’amafaranga twinjizaga yahagaze. Nta matangazo tukibona, ibiganiro byinshi byo kwirinda Coronavirus tubicishaho ku buntu, n’abemeye kwishyura tukabahera ku biciro biri hasi cyane”.
Ati “Ubu turacyabasha guhemba abakozi, ariko Guma mu rugo yongereweho ukwezi ntitwaba tukibishobora. Ubu dukoresha amafaranga menshi kuko nta mukozi ugitega aka moto ngo aze ku kazi, ugomba kumwoherereza imodoka ijya kumufata ikanamucyura. Turasaba rero ko mu gihe Leta izafata ingamba zo kuzahura ubukungu, izatekereze no ku itangazamakuru”.
Akomeza avuga ko bitabaye uko, nyuma ya Covid-19 ibitangazamakuru byose bitazabasha gukomeza gukora, ko n’ibizagerageza bitazabasha guhemba abakozi bose bityo bamwe birukanwe bajye mu bushomeri.
Solange Ayanone ukuriye ikigega cyo guteza imbere abanyamakuru (MDF), avuga ko icyo kigega cyaba umuyoboro wacishwamo amafaranga yazahura itangazamakuru.
Ati “Ntekereza ko hari amafaranga agenewe ibikorwa byo gukora ubukangurambaga mu kurwanya iki cyorezo, ayo bayahaye ibitangazamakuru bigakora ubwo bukangurambaga, byaba ari uburyo bwo kubifasha bigahemba abakozi, bikiyuba bityo bigakomeza gukora”.
Ati “Ikindi ni uko dufite ikigega cy’abanyamakuru, dufite inshingano zo kubaka ubushobozi bw’amafaranga ku banyamakuru no ku bitangazamakuru. Ayo mafaranga y’ubukangurambaga rero Leta iyacishije mu kigega, twebwe twareba ibyagenderwaho kugira ngo igitangazamakuru kiyahabwe ariko itangazamakuru ntirizasigare inyuma mu gihe ryiyambazwa mu bihe nk’ibi”.
Yongeraho ko kugeza ubu bamaze kuvugana n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ko rwemera kuba rwashyira amafanga muri icyo kigega, ariko kandi ngo Leta ifite abafatanyabikorwa bayitera inkunga, bityo nijya gufasha abikorera, abahinzi n’abindi izibuke ko itangazamkuru na ryo rikeneye inkunga.
Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Cleophas Barore, avuga ko koko ibi bihe bigoye, cyane cyane ku birebana n’amikoro agakomoza no ku bunyamwuga.
Ati “Ni ikibazo koko kuba n’ubusanzwe amikoro mu bitangazamakuru bimwe na bimwe asanzwe ari make noneho hakaba haraniyongereyeho n’iki kibazo. Gusa ibi bibazo si byo byakwangiza ubunyamwuga bw’abanyamakuru, iby’amikoro ni ikindi kizarebwaho”.
Ikindi cyavuzwe cyazafasha ibitangazamakuru kubyutsa umutwe ngo ni uko byakoroherezwa kubona inguzanyo mu mabanki, zishyurwa ku nyungu iri hasi kandi mu gihe kirekire.