Koreya y’Epfo yamaze gutora itegeko ribuza abantu bose kongera kurya imbwa aho hateganijwe ibihano bikakaye birimo gufungwa imyaka itatu n’ihazabu y’angana na miliyoni 23 y’u Rwanda.
Iryo tegeko ryatowe muri icyo gihugu cya Koreya y’Epfo rizatangira kubahirizwa mu mwaka wa 2027 mu buryo bwo gutuma abantu bamenyera ko imbwa atari itungo ryo kuribwa.
Guca kurya imbwa muri Koreya y’Epfo bishyigikiwe na perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, n’impirimbanyi ziharanira kurengera uburenganzira bw’inyamaswa.
Gusa abakunzi b’akaboga k’imbwa ibi ntibabikozwa kuko bavuga ko ari ukubabuza uburenganzira bwabo.
Muri Koreya y’Epfo habarurwa aho bororera imbwa harenga 1oo n’amaresitora ari hafi 1.600 acuruza inyama z’imbwa.
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box