Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens arasaba abagore n’abakobwa kutishora mu mibonano mpuzabitsina bitwaje ko hari itegeko ribemerera gukuramo inda.
Habarurema avuga ko n’ubwo itegeko ryo gukuramo inda ryemerera abantu kuzikuramo, ubusanzwe umugore akwiye gusama inda yabiteguye akayibyaramo umwana inda ikaba yakurwamo gusa ku mpamvu zikomeye.
Habarurema avuga ko amategeko koko arengera abagore bahuye n’ibibazo bitandukanye birimo gusama inda kubera gufatwa ku ngufu no kuba bazitewe n’abo bafitanye amasano, ariko bitavuze ko abantu bakwiye kwishora mu busambanyi ngo bazakuremo inda.
Agira ati “Inda yagakuwemo by’amaburakindi kuko umugore akwiye gusama inda yabiteguye bityo akayibyaramo umwana. Icyo dushyize imbere si itegeko kuko amategeko aza arengera Abanyarwanda. Umuntu akwiye guhabwa uburenganzira bwo gukuramo inda igihe nta kindi cyakorwa ngo azabyare”.
Ati “Biha abantu umudendezo ariko ntabwo ari igihe cyo guha abantu uburenganzira bwo gutwara inda no kuzikuramo kuko bishobora kubagiraho n’ubundi ibibazo, ari na yo mpamvu abantu bakwiye gukomeza kubitinya, abantu bakamenya itegeko icyo ribamariye kurusha kubashora mu bibazo”.
Umuryango wita ku buzima bw’imyororokere HDI ugaragaza ko kuva mu mwaka wa 2018 itegeko ryo gukuramo inda ritowe, abantu benshi bataryumvise kimwe haba ku bayobozi, inzego z’ubuzima n’abaturage muri rusange bituma ritubahirizwa.
Umuyobozi ushinzwe gukora ubuvugizi muri HDI Mbembe Aron Clevis avuga ko iteka rya Minsitiri w’Ubuzima riteganya ibigomba kubahirizwa ngo umugore akurirwemo inda birimo kuba yayisamye ku ngufu, kuba akiri umwana, no kuba ayitewe n’uwo bafitanye isano.
Avuga ko kwigisha abaturage iryo tegeko bigamije gushishikariza abagore kujya gukuriramo inda kwa muganga kuko byemewe kuruta kujya kwa magendu kuko iyo bikozwe nabi bishobora kuviramo ibyago umugore.
Agira ati “Icya mbere ni ubuzima. Niba abagore bajyaga kwa magendu bagakuramo inda bakaba banabura ubuzima, bagane kwa muganga bikorwe mu buryo bwizewe. Icya kabiri umugore ni we ufata umwanzuro ku mubiri we, kuko ni we ubabaye ntawe ukwiye kujya kumubaza impamvu ashaka kuyikuramo”.
Umwe mu baganga ukora ku bitaro bya Kinazi avuga ko mu muco nyarwanda ubundi bidakwiye ko abana basambanywa n’abakuru, cyangwa ngo abafitanye amasano bakore imibonano mpuzabitsina ituma bashobora no gutwara inda zitateganyijwe.
Icyakora avuga ko igihe byabayeho ntawe ukwiye kubizira ari na yo mpamvu hagiyeho itegeko ryo kubemerera gukuramo izo nda, ariko abaka iyo serivisi ngo bakwiye kuza batitwaje itegeko gusa kugira ngo bananize abaganga.
Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima riteganya ko inda ikurwamo igomba kuba itarengeje ibyumweru 22, abo bireba bakaba basabwa gufasha ushaka serivisi yo gukuramo inda igihe nta yandi mahitamo, aha ngo bikaba bisaba ubushishozi hagati ya muganga n’usaba gukuramo inda ndetse n’amategeko kuko hari igihe itegeko rishobora kugonga umuganga usabwa gukuramo iyo nda kandi we abona bitashoboka.